WorldCup: Saudi Arabia itsinze Argentine yahabwaga amahirwe bishyira igitutu gikomeye kuri Messi

WorldCup: Saudi Arabia itsinze Argentine yahabwaga amahirwe bishyira igitutu gikomeye kuri Messi

Nov 22,2022

Ikipe y’igihugu ya Saudi Arabia yari yaragurijwe na benshi ko iratsindwa ibitego byinshi itunguye isi yose n’abakunzi ba ruhago itsinda Argentina yahabwaga amahirwe yo kwegukana igikombe cy’isi.

Mu mukino wari warangijwe kare n’abakunzi ba ruhago,Saudi Arabia yaturutse inyuma yatsinze Argentina ibitego 2-0 ndetse inayirusha gukotana ishaka amanota.

Saudi Arabia iri ku mwanya wa 51 ku isi, yashoboraga kuba yatsinzwe ibitego byinshi mu gice cya mbere kuko Lionel Messi yafunguye amazamu hakiri kare ku munota wa 10 kuri penaliti.

Argentina yakomeje kurema amahirwe ndetse Lautaro Martinez ayitsindira igitego cya kabiri ariko hemezwa ko yari yaraririye.Igice cya mbere cyarangiye Argentina itsinze ku gitego 1-0.

Uwarebye igice cya mbere cy’umukino yabonaga ko Saudi Arabia iratsindwa ibitego byinshi kuko yakinaga bike ibindi ikabiharira ubwugarizi bwayo bwari ku rwego rwo hejuru cyane.

Umupira w’amaguru ugira ukuri kwawo kwihariye,wongeye gutungura benshi ubwo mu gice cya kabiri Saudi Arabia yaje iri ku rwego rwo hejuru cyane yishyura igitego yari yatsinzwe ndetse ishyiramo n’icya kabiri.

Ku munota wa 48 w’umukino,rutahizamu Saleh Al-Shehri yafunguye amazamu ku mupira yateye n’ukuguru kwe, umunyezamu Martinez agerageza kuwukuramo biranga wigira mu nshundura.

Ntibyatinze kuko nyuma y’iminota 5 ku munota wa 53, Salem Al Dawsari yinjiranye umupira mu rubuga rw’amahina,acenga myugariro wa Argentina atera ishoti rikomeye mu nguni igitego cya kabiri cya Saudi Arabia kiba kirinjiye.

Nkuko benshi bari babyiteze,ubwugarizi bwa Argentina bwongeye kuyitenguha kuko Otamendi na Romero bagize uburangare muri ibi bitego bibiri bya Saudi Arabia.

Nyuma yo gutsindwa ibi bitego,Argentina yasatiriye bikomeye ndetse igerageza kurema uburyo bwo kwishyura ariko ubwugarizi bwa Saudi Arabia bwari hejuru cyane bwihagararaho.

Imipira myinshi Argentina yagerageje kuyicisha mu mpande kugira ngo Di maria ayikate mu rubuga rw’amahina ariko Martinez na Messi bagowe cyane n’Ubwugarizi bwa Saudi ntibabasha kubona igitego.

Argentine ya Lionel Scaloni yaje mu irushanwa ihabwa amahirwe menshi,nyuma yo kumara imikino 36 idatsindwa harimo no gutwara igikombe cya Copa America 2021.

Ubu barasabwa gukora byose kugira ngo bakomeze mu cyiciro gikurikiraho ndetse babe batwara igikombe cy’isi baheruka mu 1986 bagihawe na nyakwigendera Maradona.

Kapiteni Messi yavuze ko iki aricyo gikombe cy’isi cye cya nyuma bityo nawe ashaka gusezera neza.

Argentina yaherukaga gutsindwa n’ikipe yo hasi mu gikombe cy’isi mu 1990, ubwo yatsindwaga igitego 1-0 na Cameroon.

Saudi Arabia ibaye igihugu cya 1 cya Asia gitsinze Argentina ibitego 2 mu cy’Isi

Ku wa gatandatu, bazahura na Mexico, naho Saudi Arabia ikine na Polonye.Ayo makipe yombi nayo aresurana uyu munsi.