Icyo Polisi irimo gukora ngo icyemure ibibazo biri mu kwiyangisha gukora ibizamini bya Perimi

Icyo Polisi irimo gukora ngo icyemure ibibazo biri mu kwiyangisha gukora ibizamini bya Perimi

Nov 22,2022

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko igiye kuzana amavugurura menshi azatuma gukorera ibyangombwa byo gutwara ibinyabiziga yaba ibya burundu n’iby’agateganyo byihuta.

Ibi bije nyuma y’aho abanyarwanda benshi bemeje ko ubu kwiyandikisha gukorera icyangombwa cya burundu cyo gutwara ibinyabiziga bitacyoroha.

Mu kiganiro Waramutse Rwanda cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Ugushyingo 2022, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Kabera John Bosco, yatangaje ko nta gihe kizwi kwiyandikisha bizakorerwa ariko hari ibirimo gukorwa kugira ngo bizorohere bose.

Ati “Nk’uko tworohereje abashaka uruhushya rw’agateganyo mu cyumweru gishize nabo ni ko turi kubigenza, turashaka ko nidufungura bazaba basaba serivisi igihe bayishakiye, babe banasaba mu buryo bwaguye amatariki menshi”.

CP Kabera yatangaje kandi ko nihafungurwa serivisi yo gukorera impushya za burundu, bizagendana no kwiyandikisha gukorera ku mpapuro ku bashaka impushya z’agateganyo kuko uyu munsi zikorerwa ku ikoranabuhanga gusa.

Yasobanuye ko bizaterwa nuko abapolisi bajya gukoresha abantu biyandikishije ku mpushya za burundu aribo bakoresha n’abakorera impushya z’agateganyo ku buryo bw’impapuro.

Mu mavugurura arimo gukorwa, harimo ko kuri buri ntara hazaba hari abapolisi bakoresha ibizamini. Ni ukuvuga ngo nibafungura bagatangira gukora Umujyi wa Kigali, uzakora, intara y’Iburasirazuba ikore, Iburengerazuba, Amajyepfo n’Amajyaruguru bakore.

CP Kabera yasobanuye ko ibizamini bizajya bikorerwa icyarimwe bikureho ko wasangaga hari abava mu ntara bakajya gukorera i Kigali kuko ari ho bazatangira gukoreshereza.

Ati “Ntabwo ari nka cya gihe bavuga ngo amatsinda azazenguruka igihugu. Bazajya bakorera icyarimwe. Nta gucuranwa ngo numvise ko bakorera i Kigali reka mve i Rubavu njye i Kigali. N’igihe cyo kwiyandikisha umuntu akwiye kwiyandikisha aho abapolisi bazamusanga hafi atiriwe aruha”.

Polisi y’Igihugu yujuje ikigo kizajya gikorerwamo ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga mu Busanza, mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro. CP Kabera yavuze ko ‘amasaha yose abantu bazajya bifuriza gukora ibizamini bazajya bajya muri icyo kigo bakabikora’.

Andi mavugurura yitezwe ni ugukorera uruhushya rwa burundu ku modoka za ‘automatique’ byakomeje kwifuzwa na benshi.

CP Kabera yavuze ko ‘hari amategeko ari kuvugururwa, ibyo nabyo abantu babyitega ko mu minsi iri imbere bishobora gutangira’.

Umuyobozi Mukuru w’urubuga Irembo, Israel Bimpe, yavuze ko nibafungura kwiyandikisha bizoroha cyane kandi bizakorwa burundu bigendanye n’amavugurura bakomeje gukora, aho uyu munsi abashaka gukorera impushya z’agateganyo biyandikisha igihe cyose.

Amashuri yigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga, agaragaza ko yigisha abanyeshuri ariko kwiyandikisha ngo bakore ibizamini bikaba ingorabahizi. Ni ikibazo cyatangiye gukemuka ku bashaka impushya z’agateganyo ariko ku bashaka impushya za burundu ntibarasubizwa.

Icyiciro giheruka kwiyandikisha gukorera impushya za burundu ‘permis’ cyabikoze kuwa 15-22 Nyakanga 2022, abandi bakoze muri Kanama, Nzeri, Ukwakira uyu mwaka. Kugeza uyu munsi nta tangazo ryo kwiyandikisha rirongera gutangwa.

Kubona uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga mu Rwanda bisaba gutsinda ibizamini byose bitangwa ku kigero cya 100%. Iyo hari ikizamini kimwe utsinzwe ibindi byose watsinze biba imfabusa.

Hari abifuza ko nk’uwatsinze ibizamini bitatu agatsindwa kimwe yakwemererwa kubitsa ibyo yatsinze ubutaha agakora icyamutsinze gusa.

Umuvugizi wa Polisi, CP Kabera yateye utwatsi abafite iki cyifuzo, avuga ko umuntu ubona uru ruhushya agomba gutsinda 100% kuko ntawe ukwiye guhabwa amahirwe yo kuzakora impanuka.

Ati “Ahubwo se udatsindiye ku 100% icyo kizamini cy’uko uzajya mu muhanda ugatwara abantu, ibintu ugahuriramo n’abantu, ubwo urumva hari amahirwe baguha yo kugira ngo uzakore impanuka cyangwa uzabe wagonga umuntu?”.