Kunanuka gukabije kwa diamond bikomeje gutera benshi impungenge

Kunanuka gukabije kwa diamond bikomeje gutera benshi impungenge

Nov 22,2022

Umuhanzi ukomoka muri Tanzania umaze kwigarurira imitima ya benshi ku Isi wamamaye nka Diamond Platnumuz yagaragaje ko nawe ashobora kuba atewe impungenge n’uburyo ari kunanuka umunsi ku wundi.

Uyu muhanzi wigaruriye imitima ya benshi kubera indirimbo ze hakiyongeraho n’imiterere y’umubiri we, arimo kugenda atakaza ibiro gake gake.

Benshi mu bakurikirana uyu muhanzi, bakubwira ko Diamond wa 2021 atari we 2022 kuko yananutse ndetse akaba na we yaririnze kuvuga ikibimutera.

Mu butumwa aheruka gushyira ku rukuta rwe rwa Instagram, Diamond Platnumz yavuze ko arimo kunanuka cyane, ibintu byayobeye abanya-Tanzania benshi.

Ati "nabaye muto, buri munsi njyenda ndushaho kuba muto muto (kunanuka)... icyo kibazo cyayobeye abanya-Tanzania benshi." Yahise akurikizaho emoji ziseka.

Umwe mu bantu bavuze kuri ubu butumwa ni inshuti ye, Mbosso. Ati "Ni byo muvandi nk’umuntu udafite imyaka 40."

Ntihazwi icyateye iri nanuka, ni mu gihe hari n’amakuru avuga ko uyu muhanzi yabikoze ku bushake kugira ngo yongere avugwe, cyane ko izina rye ryari rimaze igihe ritavugwa mu bitangazamakuru mu nkuru za byacitse.