Benshi bambara impeta buhumyi! Dore igisobanuro cy'impeta bitewe n'urutoki uyambayeho
Ibisobanuro by'impeta bitewe n'aho uyambaye
Impeta abenshi bazi ni iy’ugushyingirwa n’iya fiyansaye ariko mu bisanzwe abantu bambara impeta ku ntoki zose bitewe n’ubutumwa bashaka gutanga. Dore ibisobanuro by’impeta hagendewe ku rutoki uyambayeho.
Impeta abenshi bazi ni iy’ugushyingirwa n’iya fiyansaye ariko mu bisanzwe abantu bambara impeta ku ntoki zose bitewe n’ubutumwa bashaka gutanga. Dore ibisobanuro by’impeta hagendewe ku rutoki uyambayeho.
1. Igikumwe
Nk’uko uru rutoki ari runini kandi rukaba rukora buri gihe cyose izindi zikora, iyo ushyizeho impeta biba bisonura ko wigenga, utavugirwamo, kandi ko unikunda.
2. Urukurikira igikumwe
Ibi bisobanura ubutware kuko ari na rwo bakoresha iyo umuntu agutunga urutoki ashaka kukubwira ko ibyo urimo gukora atari byiza kandi akabikora agaragaza ko akuyobora.
3. Urutoki rurerure
Uru ni urutoki rurerure gusumba izindi kandi runagororotse gusumba izindi. Kurwambika impeta bisobanura ko umuntu ahamya ko afitiye umuryango (sosiyete) akamaro kandi ko aharanira kwiteza imbere.
4. Mukuruwameme
Uru ni urutoki rujyaho impeta isobanura ko umuntu yarangije kugira uwo ahitamo akamwegurira ubuzima bwe bwose ngo babusangire, ikaba yambara umuntu washyingiwe cyangwa se wihaye imana.
5. Agahera
Uru ni urutoki ruto kurusha izindi rwegereye urwambarwaho impeta ya mariage kwambara impeta ahangaha bivuga ko ufite undi ukugaragiye mu mibanire yawe n’abandi cyangwa se ufite imbogamizi z’igitsina uri cyo.
6. Ku ntoki zose
Ibi bisobanura ko nta mutekano ufite, cyangwa se ko ugaragara uko utifuzaga kuba wagaragara, cyangwa se ko abandi bakubona uko wowe utari.