Abakobwa: Dore abasore ukwiye kwirinda gukundana na bo kuko nta kindi baguha uretse agahinda

Abakobwa: Dore abasore ukwiye kwirinda gukundana na bo kuko nta kindi baguha uretse agahinda

  • Ibimenyetso byakwereka ko umusore mukundana azakubabaza

Nov 22,2022

Ni kenshi abakobwa bakunze kwibeshya ku basore baha urukundo ugasanga bibagizeho ingaruka nyuma kuko baba barakunze abasore batabikwiriye ariyo mpamvu buri mukobwa wese akwiriye gushishoza mbere yo kwemerera urukundo umusore akabanza akareba koko niba bazashobokana.

. Ibiranga umusore utazaguha urukundo

. Ibimenyetso byakwereka Umusore uzakubabaza 

 

Umuhanzi Matata niwe wagize ati: "Amaso akunda ntabona neza". N'ubwo ariko bimeze gutya hari abasore umukobwa aba akwiriye kwirinda mu rukundo cyane cyane uruganisha ku gushinga urugo. Aba nibo basore umukobwa aba akwiriye kwitondera byaba ngombwa akabirinda nkuko urubuga LifeHack rwabigaragaje:

 

1. Umusore ugenzwa no kuryamana nawe gusa

 

Umusore mutajya mwicara ngo muganire, umusore utajya akugira inama ahubwo buri gihe akubwira ko akumbuye kuryamana nawe. Mwahura akaba ari cyo kiganiro gusa. Mwaba muri kumwe akaba ashaka ko muryanama gusa ibi byose bikwereka umusore utaguha agaciro.

 

2. Umunyamujinya

 

Imico y’umuntu ugenda uyibonera ku tuntu duto. Niba umusore mukundana arakara akagufata ukabona agiye kugukubita, niba umuntu wese umurakaje ahita akubita byerekana umuntu w’umunyamujinya kandi igihe muzabana uwo yazanakugirira nabi cyangwa akajya ahora aguhohotera.

 

3. Umusore udafite intego

 

Umusore udafite intego mu buzima na we ukwiriye kumwirinda. Umusore udafite inzozi aharanira kugeraho, umusore udafite icyerekezo cy’iterambere nawe yagusubiza inyuma cyangwa akakubera umutwaro.

 

4. Umusore ukundana n’abakobwa benshi

 

Uyu munsi wamufashe yaguciye inyuma, ejo ukamufatana n’undi mukobwa buri gihe ukamubabarira. Uyu muntu umeze gutya ugomba kumwirinda kuko ingeso ntago ipfa gukira, ahubwo yazanakwanduza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Munabanye iyi ngeso yazayikomeza maze ukazahora wicuza impamvu wemeye kumubera umugore.

 

5. Umusore wumva ko abagabo baruta abagore muri byose

 

Umusore usuzugura abagore, wumva ko abagore ari abanyantege nke kandi ko nta nama nzima umugore yagira umuntu, uyu na we ntuzakundane na we kuko nta na rimwe azaha agaciro ibitekerezo byawe. Buri gihe niwe uzajya afata umwanzuro niyo yaba atari mukuri kandi urugo rwubakwa na babiri aho kuba umuntu kugiti cye.

 

6. Umusore utajya yemera amakosa

 

Umuntu utemerera ikosa ahubwo buri gihe akabigereka ku bandi bigaragaza ko ari umuntu udashobora kubahiriza inshingano ze uko bikwiriye.

 

7. Umusore uhora agusaba amafaranga

 

Umusore mukundana agahora agusaba amafaranga yo gukemura ibibazo bye cyangwa by’imiryango ye yitwaje ko wowe umurusha ubushobozi bene uyu musore ntarukundo aba afite ahubwo aba agamije kugutesha igihe.