M23 yigaruriye utundi duce nyuma yo guha isomo inyeshyamba za Mai Mai

M23 yigaruriye utundi duce nyuma yo guha isomo inyeshyamba za Mai Mai

  • M23 yafashe utundi duce

  • M23 yakubishe incuro inyeshyamba za Mai Mai

Nov 24,2022

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Ugushyingo 2022, imirwano ihanganishije M23 n’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo(FARDC) yakomereje mu gace ka Kishishe.

Imbunda zirimo iziremereye zumvikanye mu gace ka Kishishe hafatwa nk’agace k’ingenzi muri Gurupoma ya Bwito , Teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Rwandatribune dukesha iyi nkuru ivuga ko imirwano yahabereye yatangijwe na M23 yagabye ibitero ku barwanyi b’umutwe wa Mai Mai Nyatura bari barimo gusahura abaturage.

Umusirikare ukomeye muri FARDC yabwiye Radio Okapi ko imirwano yabereye mu gace ka Kishishe yatumye abaturage benshi bo mu bice byegeranye naho nka Bukombo, Birambizo na Kirima bashya ubwoba abandi batangira guhunga.

Uyu musirikare akomeza avuga ko abaturage bo muri aka gace babashije guhunga berekeza mu bice bya Kitshanga Kibirizi naho abandi bakomeza berekeza muri Teritwari ya Lubero.

Uyu musirikare kandi yemeje ko M23 irimo kubasumbya ingufu, ndetse ngo babashije kumenya ko M23 ishaka kugaba ibitero bigamije gufata ibice bya Kirima na Kibirizi igamije gufunga umuhanda uhuza Rwindi-Nyanzale-Kitshanga , ahitwa Mutanda muri Gurupoma ya Bukomboce.

Uyu musirikare akomeza yemeza ko Sheferi 7 za Gurupoma ya Bwito zigenzurwa mu buryo busesuye na M23.

M23 iheruka gufata Gurupoma ya Tongo iyambuye abarwanyi ba FDLR. Kugeza ubu kandi M23 irimo kugenzura Gurupoma ya Kibumba irimo agace ka 3 Antennes gafatwa nk’akingenzi mu bitero ishobora kugaba ku Mujyi wa Goma.