Umutoza Adil arasaba APR FC indishyi ya Miliyoni 900RWF
Umutoza Adil Mohamed yamaze gutanga ikirego muri FIFA, arasaba indishyi za miliyoni 900 z’amafaranga y’u Rwanda.
Umutoza Mohamed Adil Erradi yatangarije B&B FM Umwezi ko yatandukanye na APR FC ku ruhande rwe kuwa 23 Ukwakira2022, Ubu ikirego yamaze kukigeza muri FIFA.
Uyu mugabo ngo ategereje indishyi zigera ku $900K angana na 900 000 000 Frw.
Tariki 14 Ugushyingo ni bwo Adil yasoje ukwezi kw’ibihano yahawe nyuma yo gushinjwa guteza umwuka mubi muri APR FC no guhindanya isura y’ikipe.
Amakuru aravuga ko APR FC yohereje intumwa kumuganiriza yageze mu Mujyi wa Tangier muri Maroc ku Cyumweru, tariki 20 Ugushyingo 2022.
Amakuru dukesha IGIHE avuga ko mu minsi ine Mupenzi yamaze i Tangier atigeze abonana na Adil kuko uyu mutoza amufata nk’intandaro y’ibibazo byateje umwuka mubi mu ikipe bikamuviramo guhabwa ibihano byatumye asubira iwabo.
Akigerayo Mupenzi yahamagaye Adil, undi aryumaho yanga kumwitaba kuri telefoni ye igendanwa.
Byageze aho aca undi muvuno wo kumugeraho binyuze mu kunyura ku nshuti za Adil n’ubundi bamufashije ajya kumureshya ngo yemere gutoza mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu mu 2019, bifata ubusa.
Mupenzi abonye na byo binaniranye yaje kwifashisha Impuguke mu gutoza abanyezamu Adil yigeze kwifashisha muri APR FC ngo izamure urwego rw’abanyezamu bayo, Hadj Hassan Taieb kugira ngo abe yamumugezaho byoroshye ariko na byo biranga.
Kugeza ku wa Gatatu, Mupenzi yari ataraca iryera uwo yoherejwe kuganiriza bituma ataha atageze ku ntego yahagurukanye, ava i Kigali. Nguko uko ubutumwa bwaruse intumwa, birangira icyari kigambiriwe kitagerwaho.