Niba ukorera uwo mwashakanye cyangwa umukunzi wawe kimwe muri ibi bintu 6 menya ko uri kumuhatiriza kuguca inyuma
Ibintu 6 bituma uwo mwashakanye aguca inyuma
Dore ibintu bishobora gutuma umukunzi wawe mutandukana
Sobanukirwa impamvu 6 zishobora gutuma uwo mwashakanye aguca inyuma akajya mu bandi.
Gucana inyuma ni ikibazo gikomeye mu bashakanye kandi kigira ingaruka mbi ku mibanire yabo, nyamara usanga bamwe mu bagore cyangwa abagabo batamenya mu by’ukuri impamvu iba yatumye uwo bashakanye afata icyo cyemezo.
Nk’uko tubikesha urubuga rwa Elcrema, rwagaragaje ibintu bitandatu ibyinshi bishamikiye kumibanire hagati y’abashakanye bishobora gutuma uwo mwashakanye aguca inyuma:
1. Intonganya
Umugabo uca inyuma umugore we, ntabwo aba yishimye mu rugo rwe n'umugore kubera intonganya ziharangwa. Iyo mu muryango hahora intonganya, umugabo cyangwa umugore bashobora gucana inyuma kugira ngo buri umwe yibonere undi umuha amahoro.
2. Kutamenya igisobanuro nyacyo cy’urukundo
Umugabo cyangwa umugore uca inyuma uwo bashakanye, ntabwo aba azi igisobanuro nyacyo cy’urukundo, ntabwo wakunda umuntu cyangwa ngo umusezeranye kumukunda iteka, ngo maze umuce inyuma.
3. Aba ashaka kuguta
Abagabo bamwe cyangwa abagore iyo bashaka impamvu yatuma mutana, bakoresha uburyo bwose mwagira icyo mupfa maze ngo umwe agende. Hari igihe kuguca inyuma aba ari cyo kintu cyonyine gishoboka, abona cyatuma mutandukana.
4. Kuba adakuze mu nshingano
Umugabo cyangwa umugore uca inyuma uwo bashakanye ashobora kubiterwa no kuba adakuze mu nshingano, ngo amenye neza icyo kugira umugore bivuze cyangwa icyo kugira umugabo bivuze.
5. Kuba ari umubeshyi
Umugabo cyangwa umugore uguca inyuma aba ari umubeshyi, kuko guca inyuma uwo mwashakanye ntibijya bitandukana no kubeshya, buri munsi akaba yabonye ibintu ari bubeshye kugira ngo yigire mu zindi gahunda ufitanye n'abandi mufitanye umubano ku ruhande..
6. Kudashyira mu gaciro
Umugabo cyangwa umugore udashyira mu gaciro, usanga afata ibyemezo bigayitse byo guca inyuma uwo bashakanye kuko aba yitekerezaho wenyine aho gutekereza ku rugo rwe.
Ikindi ni uko iyo umugore cyangwa umugabo badashimishanya mu buriri, buri wese abigira impamvu zo guca inyuma uwo bashakanye yitwaje kujya gushaka umushimisha, nyamara ngo hari byinshi uwo mwashakanye aba ashoboye mwakagombye kugenderaho aho kumuca inyuma.