Sabine witabiriye MissRwanda2022 yaciye amarenga ko yaba yarihebeye Juno Kizigenza anamutera umutoma ukomeye

Sabine witabiriye MissRwanda2022 yaciye amarenga ko yaba yarihebeye Juno Kizigenza anamutera umutoma ukomeye

  • Juno nyuma yo gutandukana na Ariel Wayz yaba asigaye akundana na Sabine

  • Sabine yateye umutoma Juno Kizigenza bibyutsa impaka ku mbuga nkoranyambaga

  • Juno Kizigenza yizihije isabukuru y'amavuko

Nov 25,2022

Mutabazi Sabine witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2022 akagera no muri batanu ba mbere bavuyemo Miss Rwanda yatomagije Juno Kizigenza bigeze kuvugwaho mu rukundo.

Ni mu butumwa uyu mukobwa yanyujije kuri Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24, hari mu rwego rwo kumwifuriza isabukuru nziza.

Ejo hashize tariki ya 23 Ugushyingo 2022, umuhanzi Nyarwanda Jean Bosco Ntwari uzwi nka Juno Kizigenza yizihizaga isabukuru y’amavuko yishimira igihe amaze ku Isi.

Yakiriye ubutumwa bwinshi ariko bumwe mu butumwa bwiza yakiriye bukanamushimisha ni ubutumwa bwavuye kuri Mutabazi Sabine Isingizwe witabiriye Miss Rwanda 2022.

Yifashushije ifoto ye na Juno Kizingeza yabanje kugira ati “Ndagukunda Juno Kizigenza.”

Iyi post yakurikiwe n’indi igira iti “isabukuru nziza ku muntu w’agatangaza nzi, ndakwishimira nkagaha n’agaciro cyane Juno Kizigenza.”

Nyuma y’uko mu ntangiriro z’uyu mwaka Juno Kizigenza atandukanye na Ariel Wayz bakundanaga, muri Kamena 2022 byavuzwe ko yaba ari mu rukundo na Mutabazi Sabine Isingizwe, gusa yaje kubihakana avuga ko uyu mukobwa ari inshuti magara ariko badakundana.

Icyo gihe yagize ati “Sabine ni inshuti yanjye magara ntabwo ari umukunzi wanjye.”

Mutabazi Sabine yari muri Miss Rwanda 2022 aho yari afite umushinga wo gukangurira urubyiruko kwihugura mu bijyanye n’ubutabazi bw’ibanze gusa ntiyabashije kwegukana iri kamba. Aheruka kugirwa umuyobozi wa Rwandan Fashion Awards.