WorldCup: Neymar wa Brazil na we ashobora kudakina imikino y'igikombe cy'isi izakurikiraho - AMAFOTO
Neymar yavunitse ku mukino wa mbere w'igikombe cy'isi
Umutoza wa Brasil yijeje bafana ko Neymar azakina indi mikino gusa Muganga w'ikipe nta kizere yatanze
Nkuko amashusho y’ama TV arimo TF1 yabigaragaje, rutahizamu wa Brazil,Neymar,yagize imvune ku kagombambari k’iburyo,ndetse yasubiye mu rwambariro acumbagira nubwo atahawe imbago.
Ikipe ya Brazil yaraye yigaragaje mu mukino wayo wa mbere wo mu itsinda G mu gikombe cy’isi aho yatsinze Serbia ibitego 2-0 byose bya Richarlison birimo icya kabiri cyiza cyane.
Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’umukino,Umutoza wa Brazil Tite yijeje abafana b’iyi kipe n’abakunzi ba ruhago muri rusange ko uyu mukinnyi nta kibazo afite ndetse ko azakomeza gukina igikombe cy’isi.
Ati “Mushobora kubyizera,Neymar azakina igikombe cy’isi.Mushobora kubyemera rwose, Neymar azakina igikombe cy’isi.Ndabizi kandi ndabizi neza. ”
Brazil izahura n’Ubusuwisi, kuwa mbere saa kumi n’ebyiri,mu mukino wabo wa kabiri mu itsinda G.
Umuganga w’ikipe ya Brazil nawe yemeje ko Neymar Jr yagize ikibazo cy’imvune ku kagombabari gusa avuga ko atazi igihe azamara kuko batari bakamusuzumye.
Yavuze ko bagomba gutegereza amasaha 24 bakareba ko aha hantu habyimbye hagira igihinduka.
Neymar Jr yasimbuwe ku munota wa 79 na Anthony kubera iyi mvune ndetse bamwe mu bafana ba Brazil batangiye guhangayikishwa nayo.