Umugabo yasanze uruziramire rwizingiye ku mwana we rugiye kumumira ararumwambura. Ibyo yarukoreye biratangaje
Umwana w'imyaka 5 yarokotse uruziramire rwari rwamufashe rugiye kumumira
Umugabo yarekuye uruziramire rurigendera nyuma yo gushaka kumira umwana we
Umuhungu w’imyaka itanu yarokotse nyuma y’uko inzoka y’uruziramire imukubye hafi gatatu ubunini imurumye, ikamwizingiraho, ikamugusha muri ‘piscine/swimming pool’ agatabarwa mbere y’uko imumira.
Beau Blake yarimo agenda iruhande rw’ubwo bwogero bw’iwabo ubwo inzoka ireshya na metero eshatu yamuteraga, nk’uko se yabibwiye radio yaho.
Mu gihe yari yamwizingiyeho ikimukandira mu mazi, bombi bavanywemo na sekuru wa Beau uri mu zabukuru, maze se Ben araza ashikuza iyo nzoka ku muhungu we.
Se avuga ko Beau ubu ameze neza nubwo afite ibikomere bito byavuye ku kurumwa muri ibyo byabaye kuwa kane.
Kuwa gatanu, Ben yabwiye radio 3AW y’i Melbourne ati: “Tumaze kumuhanagura amaraso twamubwiye ko atari bupfe kuko iriya atari inzoka y’ubumara…yahise amera neza.”
Yongeraho ko barimo gukurikirana ibikomere bya Beau ko nta bimenyetso by’indwara bishobora kwerekana.
Nubwo uyu muhungu yagize amahirwe yo kurokoka, Ben avuga ko ibyabaye ari “akaga”, ati: “[Beau] yarimo agenda ku nkengero [za piscine]…ntekereza ko urwo ruziramire rwari aho rutegereje uwo rucakira…
“Nabonye igicucu cy’umukara kiva mu gihuru mbere y’uko bagwana mu mazi, yari yizingurije yose ku kaguru ke.”
Nta “kindi cyo kwifashisha”, Allan, sekuru wa Beau w’imyaka 76, yahise asimbukira muri ‘piscine’ akururira Ben n’iyo nzoka hanze abahereza Ben.
Ben ati: “Ntabwo ndi umugabo muto…[rero] nayimukuyeho mu masegonda hagati ya 15 na 20.”
BEN yaje kuyirekura irigendera
Ben avuga ko yafungiranye iyo nzoka mu gihe cy’iminota hafi 10 mu gihe yarimo agerageza guturisha abana be na se, mbere yo kuyirekura ikigendera.
Ati: “Igitangaje ni uko yahise isubira aho ibyo byabereye.”
Ben yabwiye iyo radio ko inzoka z’inziramire ziganje muri ako gace, kari ku rugendo rw’amasaha umunani n’imodoka mu majyaruguru ya Sydney, ati: “reba…iyi ni Australia”.