M23 yemeye gushyira mu bikorwa ikintu kimwe rukumbi mu byo yasabwe na EAC
M23 yiyemeje guhagarika imirwano
M23 yavuze ko niraswaho izirwanaho n'ubwo yemeye guhagarika imirwano
Umutwe wa M23 wemeye guhagarika imirwano n’ingabo za leta ya Congo FARDC, itera utwatsi ibyo kurekura ibice bafashe ndetse yihanangiraza leta ko mu gihe cyose izayirasaho izirwanaho.
M23 yasabye guhura n’abahuza mu bibazo byo gushakira amahoro uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo barimo Perezida wa Angola, João Lourenço na Uhuru Kenyatta wabaye perezida wa Kenya.
Ibi byagaragajwe mu itangazo bashyize ahagaragara ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki 25 Ugushyingo 2022, ryashyizweho umukono n’umuyobozi mukuru wa M23, Bertrand Bisimwa.
Ni itangazo risohotse habura iminota mike ngo isaha M23 yari yahawe yo guhagarika imirwano igere, kuko yari yahawe bitarenze saa kumi n’ebyiri zo kuri uyu wa Gatanu.
Nk’uko byagarutsweho muri iri tangazo, M23 yavuze ko nyuma y’imyanzuro y’inama yabereye i Luanda muri Angola kuwa 23 Ugushyingo 2022, yabasabye guhagarika imirwano ndetse bakayimenyeshwa.
M23 yavuze ko bafite ubushake bwo guhagarika imirwano, kuko icyo cyemezo bigeze no kugifata batabivuganyeho na Leta ya Congo, ku wa 1 Mata 2022.
Bagaragaje ko bubashye ibyemezo n’umuhate w’abayobozi bakuru mu Karere, bigamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
M23 ikaba yasabye ibintu bigomba kubahirizwa, harimo no kuba ingabo za leta ya Congo zitagomba kuyishotora, nk’uko byagarutsweho mu ngingo ya gatatu.
Bagize bati “M23 yemeye guhagarika imirwano nk’uko byasabwe n’abakuru b’ibihugu, ariko turasaba Guverinoma ya Congo kubaha uku guhagarika imirwano, bitabaye ibyo M23 ifite uburenganzira bwuzuye bwo kwirwanaho no kurengera abasivile bahohoterwa no kubera twahagaritse imirwano.”
Umuvugizi wungirije wa M23, Canisius Munyarugerero mubyo yatangaje nyuma y’iri tangazo yavuzeko bitumvikana kubona basabwa gusubira mu misozi ya Sabyinyo ndetse bagashakwa kwirukanwa mu gihugu cyabo.
Canisius Munyarugerero yashimangiye ko M23 itagomba kuva mu bice bamaze kwigarurira, ati “Ariko se turava mu birindiro twafashe tujya hehe harya, ngo ni muri Sabyinyo harya? Ntaho tujya, turaguma aho turi.”
Canisius Munyarugerero asobanura umwanzuro uvuga ko mu gihe batavuye mu bice bafashe, abakuru b’ibihugu bazaha ingabo z’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba uburenganzira bwo kubarasaho, yavuze ko ntakosa bakoze rituma baraswaho, ndetse ko batari abicanyi kuko babereye hariya kurinda abaturage bahohoterwa.
Uyu mutwe wibukije ko utazemera kurebera mu gihe cyose Guverinoma ya Congo ikomeje gushyira mu bikorwa Jenoside yateguye nabo bafatanya, ishimangira ko itarebera abaturage bicwa.
Ibindi yasabye nuko abantu bazirikana ko hari amasezerano yo guhagarika imirwano yasinywe ariko akarengwaho na guverinoma ya Congo binyuze mu mikoranire ifitanye n’imitwe ya FDLR, NYATURA, CODEDO, Mai-Mai n’indi mitwe yitwaje intwaro.
M23 yasabye kandi ko yahura n’umuhuza muri ibi biganiro bigamije amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo, mu rwego rwo kuganira uburyo muri iki gihugu hagarurwa amahoro.