WordCup: Ubwongereza n'ubuhorandi byananiwe gukatisha tike ya 1/16 imibare yongera kuba myinshi ku ikipe ya Senegal

WordCup: Ubwongereza n'ubuhorandi byananiwe gukatisha tike ya 1/16 imibare yongera kuba myinshi ku ikipe ya Senegal

  • Senegal yabaye ikipe ya mbere ya Afurika ibonye amanota 3 mu gikombe cy'isi

Nov 26,2022

Ubwongereza bwanganyije 0-0 na Leta zunze ubumwe z’Amerika,butakaza amahirwe yo gukatisha hakiri kare itike yo kugera muri 1/16 cy’irangiza.

Ikipe ya Gareth Southgate yananiwe kunganya ingufu n’umuvuduko n’ikipe ya USA, nubwo ifite ibyiringiro byo kugera muri 1/16.

Ubwongereza bwarokotse cyane kuko Amerika yabonye amahirwe akomeye arimo ayahushijwe na Weston McKennie,na Christian Pulisic wakubise umutambiko mu gice cya mbere.

Mason Mount nawe yabonye amahirwe akomeye mu gice cya mbere ariko umunyezamu wa USA, Matt Turner amubera ibamba.

Ubwongereza nubwo bwanganyije 0-0,buracyafite amahirwe yo kurenga amatsinda,gusa bukeneye kwirinda gutsindwa ibitego bine na Wales mu mukino wa nyuma mu itsinda.

Ikipe y’igihugu ya Leta zunze ubumwe z’Amerika ntiratsindwa n’u Bwongereza mu gikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru mu nshuro 3 bamaze guhura.

Rutahizamu Enner Valencia yatsinze igitego cye cya gatatu mu gikombe cy’isi mbere yo kuvanwa mu kibuga ateruwe mu mukino Ecuador yanganyije n’Ubuholandi igitego 1-1 mu mukino wa kabiri wo mu itsinda A.

Uyu mukino watangiye woroheye Ubuholandi kuko bwabonye igitego hakiri kare ku munota wa 5 ku gitego cyatsinze na Cody Gakpo ukinira PSV Eindhoven.

Iki nicyo gitego cyihuse muri iki gikombe cy’isi muri Qatar kigeze ku mukino wa kabiri mu matsinda.

Ecuador yatsinze igitego cyo kwishyura ku munota wa 49 w’umukino gitsinzwe na Enner Valencia nyuma y’ishoti ryari ritewe na Pervis Estupinan umunyezamu w’Ubuholandi akarukuramo awusubiza uriya rutahizamu.

Icyakora, Ecuador yatsinze igitego ku munota wa nyuma w’igice cya mbere gitsinzwe na Pervis Estupinan ariko umusifuzi yemeza ko yaraririye.

Ibi bivuze ko Senegal igomba gutsina byanze bikunze ikipe ya Equador kuko baramutse banganyije Equador yahita igira amanota 5 mu gihe Senegal yaba ifite 4.