Abakobwa: Niba utabona ibi bimenyetso ku musore mukundana menya ko nta rukundo ruhamye agufiteho
Ibyakwereka ko umusore afite urukundo ruhamye
Ibyakwereka ko umusore agukunda by'ukuri
Niba uri umukobwa ukunze kwibaza niba umusore mukunda afite gahunda nyayo mu rukundo cyangwa niba akubeshya, menya ibimuranga n'uko yitwara.
Gukunda no gukundwa ni byiza, ariko kuri iki gihe usanga bigoye ko uwo mukundana umuha icyizere cyose kuko abenshi baba nta gahunda ifatika bafite mu rukundo. Gusa uramutse ushishoje neza ushobora kumenya umusore ufite gahunda utaje kugukinisha ngo akurye umutima.
Dore ibiranga umusore ufite gahunda ihamye mu rukundo:
1. Akubonera umwanya: Umusore ugukunda kandi ugufiteho gahunda, ntabwo akuburira umwanya. Birashoboka ko mutahura nk'uko ubyifuza bitewe n'ubuzima bwa buri munsi butuma ahugira muri byinshi, gusa ntabwo akuburira umwanya burundu cyangwa ngo yitwaze izindi mpamvu yange ko muhura.
2. Uba wumva udashaka kwihindura undi muntu igihe muri kumwe
Hari umuntu mukundana agahora ashaka ko uhinduka uko wari uri. Ashobora kukubwira ibyo akunda ukabikora, ariko iyo abiguhatira nawe ukageraho ukumva ko ubikora kuko ushaka kumwereka uruhande rutarirwo rwa nyakuri, icyo gihe uwo muntu aba ari gukina n’amarangamutima yawe.
3. Ntabwo yivumbura ngo bifate igihe kinini
Abakundana bajya bagira igihe cyo gushwana umwe akaba yakwivumbura, ariko iyo bitangiye gusa naho umwe yiyenza k’uwundi akabaye kose akivumbura kandi bigatwara igihe kinini umusaba imbabazi ngo agaruke, icyo gihe uwo musore ntabwo aba afite gahunda. Umusore ufite gahunda uzasanga no mu gihe yivumbuye ahita yigarura kuko agukunda.
4. Ahorana ibitekerezo byo kubana nawe iteka
Igihe umusore mukundana wumva akunda kugira ibitekerezo byo gushidikanya ku kuba yabana nawe iteka, akenshi aba atarafata umwanzuro rimwe na rimwe we akaba yaramaze kumenya ko atazanawufata ariko agakomeza kukubeshya. Umusore udakina mu rukundo ntagushidikanyaho kandi ahorana yifuza kubana nawe akaramata muri we.
5. Agutega amatwi igihe cyose ufite icyo ushaka kumubwira
Umusore muganira akagutega amatwi, akaba ari wa muntu ukugira inama mu buzima kandi ukabona ko ashishikajwe no kumenya amakuru yawe ya buri munsi, ibigenda n’ibitagenda, uwo nawe agaragaza kuba agufiteho gahunda ifatika.
6. Agufata nk’umufatanyabikorwa we
Mu gihe ukundana n’umusore ukabona akwizera nawe ubwe akagugisha inama mu byo agiye gukora, ujye witegura ko ashobora no kuzagusaba ko mwabana mu bihe biri imbere nubwo waba nta kindi kimenyetso wari wabona.
7. Yishimira intera wateye
Umuntu ukwitaho azakugaragariza ko yishimira intera wateye mu buzima. Amashuri warangije, kubona akazi, kuzamura mu ntera, umunsi mukuru w’amavuko n’ibindi azagaragaza ko akuzirikana kandi ko yishimiye iyo ntera wateye mu buzima.
8. Nta pfunwe aterwa nawe
Umusore ukwishimira, ukubwira inshuti ze, akakwereka umuryango we nawe aba agaragaza ko afite gahunda mu rukundo. Gusa ibi bikorwa bitewe n’igihe mumaranye kuko nawe aba akeneye igihe cyo kubanza kukwigaho nkuko nawe uba ugikeneye.
9. Ntahora akwibutsa amakosa wakoze mu bihe byashize
Haba ku makosa wakoze nyuma yaho mumenyaniye nayo wakoze mbere, umusore wamaze kuguhitamo mu bandi arakubabarira. Nubwo atakibwagirwa ko wakoze ayo makosa ariko yirinda guhora ayakwibutsa.
10. Ntashishikazwa nuko mwaryamana gusa
Umusore uhora ushishikajwe nuko mwaryamana gusa, ugasanga aribyo biganiro muhoramo, ntabwo aba ari umusore ugukunda by’ukuri unaha agaciro ubuzima bwawe bw’ahazaza. Umusore ugukunda, wumva afite gahunda yo kuzabana nawe akugiraho indi minshinga irenze kuba muhuzwa no kuryamana gusa.
Niba rero uhora wibaza ibizakwereka umusore ufite gahunda mu bo ugenda uhura nabo batandukanye, ibi ni bimwe mu bizakwereka ko uwo muri kumwe agufiteho gahunda, ko atazanywe no kukuryarya.