Dore ibimenyetso byakwereka ko umukunzi wawe yamaze kukwanga n'ubwo atarabikubwira

Dore ibimenyetso byakwereka ko umukunzi wawe yamaze kukwanga n'ubwo atarabikubwira

  • Ibimenyetso byakwereka ko umukobwa atakigukunda

  • Ibimenyetso byakwereka ko umusore atakigukunda

  • Ibintu byakwereka ko umukunzi wawe yamaze kukwanga

Nov 27,2022

Menya ibintu by'ingenzi byakuburira ko urukundo rwawe n'umukunzi wawe rugiye kurangira mugatandukana.

Niba uri mu rukundo cyangwa se ufite umukunzi ariko ukabona bitagenda neza, bitewe n’uburyo mwari mubanye mukimenyana, hari ibintu bimwe na bimwe byagufasha kumenya ko umubano wanyu ugiye guhagarara nk'uko urubuga Elcrema rubivuga:

1. Niba yari asanzwe aguhamagara kuri telefone inshuro eshatu(urugero) ku munsi, ukabona atangiye kugabanya akaguhamagara rimwe cyangwa se bukira atanaguhamagaye ngo anakubaze uko umunsi wagenze,icyo gihe haba harimo akantu. 

Tutirengagije ko wenda hari impamvu z’akazi gashobora kumubana kenshi, ariko ntiyabura n’iminota 5 y’ubutumwa bugufi kandi niyo byaba kubura umwanya ntiwawubura iminsi yose.

2. Niba mwari musanzwe musohokana nko mu mpera z’icyumweru, mugasangira, mukanaganira ku by’urukundo rwanyu, ukabona atangiye kuguha impamvu wenda ngo mfite gahunda n’izindi nshuti ze cyangwa ngo ndananiwe ndumva nshaka kuruhuka,ihangane tuzajyayo ubutaha,ugasanga ntamwanya akiguha, icyo gihe ntabakikwiyumvamo.

3. Niba mu gihe mwabaga muri kumwe warashoboraga gufata telefone ye nta rwikekwe agufiteho,ariko ugasanga muri icyo gihe niba munahuye adashobora kushyira telefone ye hasi, yirinda ko wayifata, icyo gihe hari icyo abagukinga.

4. Niba yarakugishaga inama y’ikintu runaka agiye gukora,ubu ukabona cyangwa ukumva abikubwiye byararangiye,menya ko bitameze neza.

5. Iterambere ryaraje. Niba yarasanzwe ashyira ifoto yawe kuri whatsapp ye(profile),ugasanga ashyizeho ifoto y’undi mukobwa utazi atigeze anakubwira, badafitanye n’isano (relatives), menya ko atacyikwiyumvamo.

6. Hari n’igihe wowe umuhamagara ku masaha wenda mwarimusanzwe muvuganiraho bitewe n’igihe mwese muhugukira,ugasanga ari kuyivugiraho umwanya munini,cyangwa se wamuhamagara ntayifate na nyuma yaza ntaguhamagare kandi yabonye ko wamubuze ,nyuma wakongera kumuhamagara wenda akwitabye nabwo ntakubwire impamvu, akagenda aca ku ruhande ashaka kukwikiza gusa.