Nyuma y'imyaka 43 ku butegetsi, Perezida Teodoro Obiang Nguema yatorewe manda nshya

Nyuma y'imyaka 43 ku butegetsi, Perezida Teodoro Obiang Nguema yatorewe manda nshya

Nov 27,2022

Perezida wa Guinée Equatoriale,Obiang Nguema uri ku butegetsi kuva mu mwaka wa 1979 yongeye gutorerwa kuba Perezida mu gihe cy’imyaka 7 iri imbere. Yagize amajwi 94,9%.

Obiang w’imyaka 80, wafashe ubutegetsi nyuma yo guhirika Francisco Macias Nguema wari ubufite 1979, niwe mukuru w’igihugu umaze igihe kirekire ku isi ategeka,ukuyemo abami. Ntabwo yigeze atorwa munsi y’amajwi ari munsi ya 93%.

Umuyobozi wa komisiyo y’amatora Faustino Ndong Esono Eyang yemeje ko Obiang azayobora indi y’imyaka irindwi iri imbere. Komisiyo yavuze ko abitabiriye amatora ari 98 ku ijana.

Ibi byavuye mu matora byari byitezwe cyane muri iki gihugu gikungahaye kuri peteroli kandi kiyobowe bya gitugu muri Afurika yo hagati, aho abatavuga rumwe n’ubutegetsi baciwe intege cyane.

Obiang yari ashyigikiwe n’amashyaka 15, harimo n’ishyaka rye riharanira demokarasi ya Equatorial Guinea (PDGE).

Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo umaze imyaka 43 ku butegetsi muri Guinée Equatoriale.

Icyegeranyo cya African Institute for Development Policy cyo mu 2019 kivuga ko abaturage 70% muri Afurika bari batarageza imyaka 40, abo bose bavutse basanga Obiang Nguema ari perezida.

Perezida Obiang Nguema avugwaho kutihanganira amajwi anenga ubutegetsi bwe.

Mu 2006, ikinyamakuru cyigenga Der Spiegel cyo mu Budage cyasubiyemo amagambo yavuzwe na Perezida Nguema agira ati: "Abatavuga rumwe natwe bafite ubuhe burenganzira bwo kunenga ibikorwa bya guverinoma?"

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko muri Equatorial Guinea nta tangazamakuru ryigenga rihari, ko ibinyamakuru byigenga bihari ari iby’abafite aho bahuriye n’ubutegetsi cyangwa na Perezida ubwe.

Kuva mu 1995 ubukungu bw’iki gihugu bwarazamutse cyane kubera ubucuruzi bwa petrol, nubwo ari igihugu kirutaho gatoya u Burundi mu bunini, cyabaye igihugu cya gatatu muri Afurika gicuruza Petrol nyinshi nyuma ya Nigeria na Angola.

Imyaka irenga 40 ku butegetsi yagwirije ubukungu Obiang Nguema, Forbes ivuga ko ubutunzi bwe bubarirwa kuri miliyoni $600, ni umwe mu bategetsi b’ibihugu bakize ku isi.

Gusa igihugu cye kibarirwa mu bikennye kuko kiri ku mwanya wa 145 ku bihugu 189 ku rutonde rwa human development index 2022 (HDI) rwa ONU.