Umufana yashinguye agati ka koroneri ahondagura umunyezamu w'ikipe bari bahanganye

Umufana yashinguye agati ka koroneri ahondagura umunyezamu w'ikipe bari bahanganye

Nov 28,2022

Umukino wahuzaga Goztepe na Altay muri Turukiya wahagaritswe nyuma y’aho umufana yinjiye mu kibuga ashingura agati gashyirwa kuri koloneri kaba kariho n’ibendera asanga umunyezamu bari bahanganye arakamuhondaguza.

Uyu mufana wa Goztepe yakoze amahano yamenyekanye ku isi yose ubwo yasangaga umuyezamu wa Altay yashinguye agati gashyirwa mu kibuga ahatererwa koloneri arangije aramuhondagura abashinzwe umutekano baratabara.

Uyu mukino wo mu cyiciro cya kabiri wahuje abakeba Göztepe na Altay wahagaritswe hashize iminota 25 y’umukino [mu gice cya mbere].

Umukino warahagaritswe kubera ko abafana barimo kwivuza nyuma y’imvururu zatewe n’uyu mufasha wa Göztepe winjiye mu kibuga, afata agati kaba kariho ibendera mu mfuruka z’ikibuga, ajya gukubita umunyezamu wa Altay, Ozan Evrim Ozenc, mbere yo guhagarikwa n’abakinnyi n’abashinzwe umutekano.

Göztepe na Altay ni abakeba kuva kera mu mujyi wa Izmir ndetse ubwo bukeba burazwi cyane. Umukino wari wabanje guhagarikwa ku munota wa 19 nyuma y’aho abafana bari mu rugo baterwaga ibishashi n’abashyitsi.

Kuri iki cyumweru kandi, umukino w’igikombe cy’Uburusiya wahuzaga Zenit St Petersburg na Spartak Moscow wabayemo imvururu zihambaye urangiye, bituma hatangwa amakarita atandatu atukura.

Ubwo iminota 90 yari irangiye nta kipe yinjije igitego hategerejwe penaliti, amakimbirane hagati ya Quincy Promes na Wílmar Barrios yatumye umusifuzi yiruka ajya gutandukanya aba bombi, mbere y’uko abakinnyi n’abakozi bose bahurira mu kibuga imigeri n’ingumi bitangira kuvuza ubuhuha ku mpande zombi.

Abakinnyi batatu muri buri kipe bahawe amakarita atukura, barimo babiri bari bamaze gusimburwa nundi umwe utasimbuwe. Zenit yaje gutsinda kuri penaliti 4-2.