Umugore yatekereje ko abana be 2 ari amadayimoni. Ibyo yabakoreye biteye agahinda

Umugore yatekereje ko abana be 2 ari amadayimoni. Ibyo yabakoreye biteye agahinda

Nov 29,2022

Polisi ya Newyork ivuga ko umugore yateraguye ibyuma abana be 2 kuri ubu akaba afunzwe mu gihe iperereza rigikomeje.

Ibi byabereye mu rugo aho uyu mugore atuye. Ahagana saa 7:20 z'ijoro, umuntu yahamagaye Polisi ayibwira ko hari umugore uri kwitwara nk'umurwayi wo mu mutwe. Nta ntwaro yari afite ariko yarimo agerageza gutwika ibintu mu gikoni.

Polisi yaraje ifata uyu mugore w'imyaka 24 ndetse ntiyatera amahane maze ajyanwa ahagana saa 7:50.

Icyo gihe ngo Polisi yabwiwe ko abana be bari kumwe na se.

Nyuma y'akanya gato polisi yongeye guhamagarwa ibwirwa ko abana bataye ubwenge ndetse batarimo guhumeka. Umupolisi yasubiyeyo asanga abana 2 umwe w'amezi 11 n'undi w'imyaka 3 bateraguwe ibyuma mu ijosi ndetse no mu gatuza bavirirana amaraso. We n'umuturanyi umwe bageregeje kubazanzamura kugeza imbangukiragutabara ihageze bajyanwa kwa muganga aho byatangajwe ko bashizemo umwuka.

Bamwe mu bagize umuryango w'uyu mugore bavuga ko yari amaze igihe avuga cyane iby'amadayimoni ndetse ko byagaragaragako yaba afite ukwiheba muri we bagakeka ko ari byo byatumye yihekura akeka ko abana be bafite amadayimoni.

Umwe muri bo yagize ati: "Yabakundaga ibyo ni ukuri"

Polisi ivuga ko yabaye ifashe uyu mugore ngo hakorwe iperereza ndetse ko yajyanywe kwa muganga ngo akorerwe ibizamini harebwe niba nta kibazo cyo mu mutwe yari asanzwe afite.