WordCup: Ghana yatsinze Korea y'epfo yiyongerera amahirwe yo kurenga amatsinda
Mu mukino warimo guhangana n’ubushake ku mpande zombi,ikipe ya Ghana bigoranye yatsinze Koreya y’Epfo ibitego 3-2,yiyongerera amahirwe yo kugera muri 1/16 cy’irangiza.
Nyuma yo gutsindwa na Portugal mu buryo butayinyuze,Ghana yaje yakaniye cyane itsinda Koreya y’Epfo bigoranye cyane ibitego 3-2.
Imbere y’imbaga y’abantu benshi kuri Education City Stadium muri Qatar,Ghana yatangiye irushwa ndetse Koreya ibona amahirwe menshi yo gufungura amazamu ariko ba myugariro bayibera ibamba.
Ku munota wa 24,Ghana yibye umugono Koreya y’Epfo ifungura amazamu ibifashijwemo na myugariro wayo Mohammed Salisu ku mupira wari uvuye kuri coup franc,umusanga aho yari ahagaze wenyine agasunikira mu izamu
Bidatinze ku munota wa 34, Mohammed Kudus ukinira Ajax,yatsindiye Ghana igitego cya kabiri ku mupira mwiza yahawe na Jordan Ayew awutera n’umutwe ugana mu izamu.Uko niko igice cya mbere cyarangiye.
Urusaku rw’abafana ba Ghana mu gice cya kabiri rwakomwe mu nkokora no kugaruka kwa Koreya y’epfo yaje yahinduye imikinire cyane.
Imitwe ibiri itangaje ya Cho Gue-sung mu minota itatu gusa,yatumye abasore ba Ghana bagwa mu kantu kuko ibyo bari bahataniye byari bibaye ubusa.
Uyu rutahizamu Gue Sung watsinze ibitego 2 ku munota wa 58 n’uwa 61,niwe watsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’iwabo muri Koreya.
Ghana ntiyacitse intege kuko yaje kuzamukana umupira ku munota wa 68,Mensah awukata mu rubuga rw’amahina ashaka Williams waje kuwuhusha usanga Kudus wari uhagaze neza atsinda igitego cya 3 cya Ghana kikaba icye muri uyu mukino.
Kuva ubwo, ikipe ya Koreya y’epfo yasatiriye bigaragara Ghana ishaka kwishyura ariko akazi ka ba myugariro bayo n’umunyezamu Zigi kaba keza ntibishyurwa iki gitego.
Mu minota 10 yongewe kuri 90, Ghana yasatiriwe bikomeye,abafana bayo bariheba ndetse byashobokaga ko Koreya ibona igitego ariko ntibyayikundira umukino urangira Ghana itsinze.
Umutoza wa Koreya y’Epfo yahawe ikarita itukura umukino urangiye kubera gushwana avuga ko umusifuzi atagombaga kurangiza umukino bagiye gutera koloneri.
Ghana yari yatsinzwe na Portugal ibitego 3-2,ubu yagize amanota 3 ikaba igomba kwihimura kuri Uruguay mu mukino wa 3.