WordCup: Cameroon yikuye imbere ya Serbia bigoranye

WordCup: Cameroon yikuye imbere ya Serbia bigoranye

Nov 29,2022

Kameruni yagaruye amahirwe yayo yo kugera muri 1/16 mu gikombe cy’isi,nyuma yo gutsindwa ibitego bibiri hanyuma ikaza kubyishyura mu mukino uryoshye yanganyijemo na Serbia ibitego 3-3,mu itsinda rya G.

Kameruni yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Jean-Charles Castelletto ku munota wa 29 ariko Strahinja Pavlovic na Sergej Milinkovic-Savic bafasha Serbia gutsinda igice cya mbere ibitego 2-1 byinjiye mu minota y’inyongera y’igice cya mbere.

Aleksandar Mitrovic yongeyemo icya gatatu ku munota wa 53 bituma iki gihugu cyizera intsinzi nubwo ibyishimo byabo byakomwe mu nkokora na Vincent Aboubakar winjiye mu kibuga ahindura umukino bigaragara.

Vincent Aboubakar yishyuye igitego cya kabiri ku munota wa 63 hanyuma bidatinze kuwa 66 aha umupira mwiza Eric Maxim Choupo-Moting ashyiramo igitego cya 3 cyo kwishyura.

Impande zombi zatsinzwe umukino wo gufungura bituma aya makipe anganya inota rimwe aho ategereje kureba uko birangira hagatiya Brazil n’Ubusuwisi bahura saa 18:00.

Kubera ibitego byinshi byabonetsemo,uyu n’umwe mu mikino ishimishije cyane muri iri rushanwa kugeza ubu nubwo hari n’indi yabonetsemo ibitego.

Ikipe ya Rigobert Song ifite ibyiringiro byo kuva mu itsinda ku nshuro ya mbere kuva mu 1990,niramuka itsinze Brazil mu mukino wa nyuma.