Ubuhamya bwatanzwe mu gushyingura Rudakubana Paul wari ufite ubumuga bw'ubugufi bukabije bwakoze benshi ku mutima
Mu gahinda kenshi abavandimwe n’inshuti z’umuryango wa Rudakubana Paul uherutse kwitaba Imana asize abavandimwe be barimo babiri bari bahuje ikibazo cyo kugira ubugufi bukabije ndetse bakaba banahuriraga mu biganiro bitandukanye bavuze ubuhamya bwe n’uburyo ari we wasaga nuyobora abavandimwe be.
Nyakwigendera Rudakubana Paul yitabye Imana ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 25 Ugushyingo 2022, ubwo bajyaga kumureba aho yabaga mu gitondo basanga yashizemo umwuka.
Umuhango wo kumuherekeza wabaye kuri iki Cyumweru tariki 27 Ugushyingo 2022 mu Karere ka Musanze aho yari asanzwe aba.
Uyu mugabo witabye Imana n’abavandimwe be babiri, bazwi cyane kuri YouTube mu biganiro bisekeje batangaga byumwihariko ku byatambutse kuri YouTube Channel yitwa Yago TV, yanitabiriye umuhango wo guherekeza uyu mugabo.
Mu guherekeza nyakwigendera, habanje gutambuka ubuhamya bwa bamwe barimo n’abo mu muryango we nka Se wabo, wavuze ko Rudakubana Paul wavukiye mu Murenge wa Nyabinoni mu Karere ka Muhanga, akaba yararangwaga n’urukundo.
Ati “Nubwo atari yarize amashuri ahambaye ariko yari afite ubwenge Imana yamwihereye, yari umworozi, yakundaga korora amatungo magufi.”
Uyu se wabo wa nyakwigendera, avuga ko Rudakubana Paul asa nkaho ari we wari ugize umuryango we kuko yari afite ubwenge kurusha abavandimwe be babiri bose bavukanye ubumuga bw’ubugufi bukabije.
Ati “Kubera ko mu mivukire ye, yavutse ari we wa gatatu mu bana bavukanye ubumuga bw’ubugufi, ariko muri bose ni we wari ubayoboye kugeza na n’ubu kandi mwabonaga ko ari we wageragezaga, ashabutse akunda umurimo.”
Uyu se wabo wa nyakwigendera, wavuze ko benshi mu bo mu muryango we, batuye muri Uganda, mu gihe we n’abavandimwe be bagiye kuba i Musanze, yakomeje avuga ko umuvandimwe wabo witwa Therese yamuhamagaye amumenyesha ko Rudakubana yitabye Imana.
Ati “Naramubajije nti ‘byagenze gute ko mutigeze mutubwira ko arwaye?’ ati ‘rwose nanjye uretse umunsi w’ejo nibwo yaryamye mbona ntabwo yabyutse neza ngo aze yishimane n’abandi ariko yaryamye tuzi ko ari umuntu muzima, tubyutse mu gitondo ngiye kureba nsanga umuntu yashizemo umwuka’.”
Mu biganiro byakundaga kugaragaramo aba bagabo, uyu Rudakubana Paul watabarutse, ni we wakundaga kumvikana ayoboye abavandimwe be mu bitekerezo ndetse ari na we wagaragazaga ubufasha bakeneye.