Yambaye ikibuno cy'igikorano agiye gusezerana n'umugabo we reba ibintu bibabaje byamubayeho - AMAFOTO
Nta gushidikanya ko muri izi mpera z’icyumweru gishize umuntu wese ukoresha interineti uba ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, yaba atarahura n’iyi foto y'umukobwa n'umuhungu bari bavuye gusezerana.
Abantu benshi barajwe inshinga no kubona isura y’umukobwa wari uvuye gusezerana n’umusore bakundana, ariko yambaye ikibuno cy’igikorano kikamutamaza mu ifoto.
Ni ifoto yafashwe igaragaza umusore n’umukobwa, umusore yambaye ikoti ryiza, naho umukobwa yambaye ikanzu nziza ndetse afashe n’indabo mu ntoki.
Iyi foto itabashije kwihanganirwa abantu benshi bakomeje kuyihererekanya, berekana uburyo ikibuno cy’igikorano cyavangiye umukobwa kikajya ku ruhande.
Abantu benshi batangajwe n'iyi foto
Gusa n’ubwo byari bimeze gutyo, hari n’abavugaga ko wenda umugabo we yaba ariwe wakimuguriye cyane ko n’ubwo bifotozanyije byagaragaraga cyane.
Nta makuru menshi azwi kuri uyu muryango gusa abantu benshi bavuze ko bari bavuye gusezerana mu murenge, nyuma yo gufata iyi foto akaba aribwo iki kibuno cy’igikorano cyagaragaye.
Uyu we ifoto igaragaza amasura yari amaze kuyibona, nyuma y'igihe ishakishwa