RDC: Ifoto y'umugore wa Tshisekedi yambaye umupira wa M23 ikomeje guca ibintu

RDC: Ifoto y'umugore wa Tshisekedi yambaye umupira wa M23 ikomeje guca ibintu

  • Umugore wa Perezida wa DRC yashyize hanze ifoto yambaye umupira wa M23

  • Abantu bakomeje kwibaza impamvu Denise Nyekuru yambaye umwenda wa M23

  • Denise Nyekuru yagaragaye asa n'uwishimira intsinzi

Nov 29,2022

Ifoto ya Madamu wa Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Denise Nyekuru, yambaye umwambaro wanditseho M23 ikomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga.

Muri iyi foto , Madame Nyekuru agaragara yambaye umupira ufite ibara ry’Icyatsi cya Gisirikare, bijya gusa n’imyambaro M23 isanzwe yambara, azamuye ukuboko nk’uwishimira intsinzi.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga benshi baremeza ko ashobora kuba ari umufana ukomeye w’Uyu mutwe wazengereje igisirikare cya FARDC.

Icyakora ntihigeze hamenyekana impamvu ya nyayo yatumye Denise Nyekuru yashyize hanze iyi foto isa n’iyatumye abantu benshi bamwibazaho.

Ubwo yari mu nama mu Bwongereza yiga ibijyanye no kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsinda mu gihe cy’ibibazo nk’intambara(PSVI ) Preventing Sexual Violence Conflict Initiative Conference) Madamu wa Perezida wa Congo,Denise Nyekeru Tshisekedi,yashinje u Rwanda ubushotoranyi bwihishe muri M23 , avuga ko igihugu cye kiriguhura n’akarengane.

Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama baturutse hirya no hino ku Isi,Denise Nyakeru Tshisekedi , yavuze ko ”igihugu cye cyatewe n’umutwe w’itwaje intwaro, ushigikiwe n’u Rwanda kandi uri inyuma y’imfu zibarirwa muri miliyoni ziri muri Congo.”

Umugore wa Tshisekedi yavuze ko mu gihugu cye hakirangwa ihohotera rishingiye ku gitsina ariko anagaragaze uko igihugu cye gihagaze mu kurikumira.