Biragoye kubyemera: Umusore yafashwe n'umujinya nyuma yo gutinda guhembwa, ibyo yakoreye shebuja na nyirabuja ni agahomamunwa

Biragoye kubyemera: Umusore yafashwe n'umujinya nyuma yo gutinda guhembwa, ibyo yakoreye shebuja na nyirabuja ni agahomamunwa

  • Umusore yishe shebuja na nyirabuja ngo kuko batinze kumuhemba

  • Yihemye imodoka, firigo, computer n'ibindi nyuma yo gukora mu busitani ntahembwe

  • Umusore yatawe muri yombi nyuma yo kwica umukoresha we

  • Umusore yemeye ko yishe Shebuja na nyirabuja nyuma yo kumara amezi 3 batamuhemba

Nov 29,2022

Uyu musore wakoraga akazi ko gutunganya ubusitani yemera ko yishe umugabo n'umugore abiciye mu rugo rwabo ruherereye i Rusaka mu gihugu cya Zambia tariki ya 19 Ugushyingo 2022.

Godfrey Phiri, ufite imyaka 23, yatawe muri yombi azira kwica Bernard Chomba n'umugore we Bwalya Chileshe bari batuye mu gace ka Kasupe. Imirambo yabo yabonetse muri metero 30 uvuye aho bari batuye nyuma y'uko bari baburiwe irengero.

Polisi ya Zambia ivuga ko Phiri mu iperereza yemeye ko yishe Chombas n'umugore we kubera ko bamaze amezi 3 bataramuhemba amafaranga yakoreye akora mu busitani bwabo.

Danny Mwale, Umuvugizi wungirije wa Polisi muri Zambiya, yatangaje ko abapolisi bagaruye imodoka ya Toyota Spacio, Televiziyo, firigo, mudasobwa ebyiri ndetse na telefone zigendanwa eshatu byose byari byibwe n'uwo musore ndetse umushoferi wabitwaje uwo musore nawe yatawe muri yombi.

Inkomoko: Zambia today