Polisi yavuze ku modoka za HOWO bikunze kuvugwa ko ziteza impanuka cyane
Hari gukorwa iperereza ku modoka za HOWO zikunze gukora impanuka
Polisi y’u Rwanda iravuga ko yatangiye iperereza ku modoka za HOWO zimaze igihe zivugwaho gukora impanuka. Kuva uyu mwaka watangira izi modoka 15 zakoze impanuka zahitanye abantu.
HOWO ni imodoka zimenyerewe mu bikorwa by’ubwubatsi cyane cyane mu gutunda, umucanga, itaka ndetse n’amabuye.
N’ubwo hari bamwe mu bazitwara bagaragaza ko zikora impanuka nk’izindi modoka zose, hari n’abavuga ko hari izindi mpamvu zishobora kuzitera.
Mukuralinda Jonathan ati “Ahantu hose iyi modoka ikoresha imyuka, iyo itiyo y’imyuka icitse ihita igaragara ku buryo utayikata ngo ikunde rero njye mbona bareba uko bakoresha moteri yayo ikamera nka fuso isanzwe kuko yo ivanga imyuka n’amavuta.”
Uwumukiza Patel ati “Abazigura bakagombye kuyiha umuntu ufite experience akareba niba umuntu agiye kuyiha ari umuntu usanzwe koko amenyereye aya makamyo.”
Abasenateri bavuga ko mu ngendo bakoreye mu turere dutandukanye mu minsi ishize, bavuga ko iki kibazo bakigejejweho, kikaba gikeneye gufatirwa ingamba.
Senateri Twahirwa André yagize ati “Njye ntekereza ko ari imodoka zitajyanye n’imiterere y’Igihugu cyacu, ariko ni ibyo ntekereza rero ntekereza ko ari ikibazo muzigana ubushishozi, mukazatubwira nimubona igisubizo.”
Mu biganiro n’ abasenateri ku kibazo cy’impanuka zo mu muhanda CP George Rumanzi ushinzwe ibikorwa bya Polisi n’ituze rusange avuga ko ubu hatangiye iperereza ryimbitse kuri iki kibazo.
Ati “Ubu buremere bwazo, imihanda yacu n’ ubuhaname ese mu buryo bwa tekinike abahanga bacu bazi kuzitwara, ese hari ibindi bihugu zibamo ese na ho ziragonga, ese ubundi impanuka zazo ni nyinshi ugereranyije n’izindi koko, rero abo twahaye kubikurikirana babikoze bakora presentation last Friday ariko bahabwa amabwiriza yo gukomeza kubaza bagashaka n’izindi statistics so it is being investigated.”
Ibiganiro byahuje Polisi n’abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane n’Umutekano kuri uyu wa Kabiri, byakurikiye ibyo iyi komisiyo yagiranye n’ikigega cyihariye cy’ingoboka, ishyirahamwe ry’ibigo by’ubwishingizi mu Rwanda n’urwego ngenzuramikorere RURA hagamijwe kuvugitira umuti ikibazo cy’impanuka zo mu muhanda no guhangana n’ingaruka zazo.
Bamwe mu baturage bavuga ko izi kamyo zikora impanuka kubera ko abazitwara badafite ubunararibonye,kuzitwarira ku muvuduko wo hejuru,umunaniro w’abashoferi baba bagomba gutunda umucanga cyangwa igitaka kenshi bigatuma bakora cyane ngo karangire vuba,
Mu mpera z’Ukwakira 2022, ikamyo ya Howo yahitanye abantu batandatu barimo abana batatu bavukana, abandi bane barakomereka.
Byabereye ku Kinamba.
Icyo gihe amakuru yatanzwe na Polisi y’u Rwanda yavugaga ko byatewe n’uko iriya kamyo yabuze feri ikubita imodoka n’abanyamaguru yasanze hafi aho.