Cristiano Ronaldo yabonye ikipe izajya imuhemba ayinga miliyoni 200 z'amapawundi ku mwaka

Cristiano Ronaldo yabonye ikipe izajya imuhemba ayinga miliyoni 200 z'amapawundi ku mwaka

  • Cristiano Ronaldo agiye kwerekeza muri Al-Nassr yo muri Saudi Arabia

Nov 30,2022

Umunyabigwi Cristiano Ronaldo ari mu nzira zo kwerekeza mu ikipe ya Al-Nassr yo muri Saudi Arabia yiteguye kumuhemba miliyoni 200 z’amayero ku mwaka harimo umushahara, kwamamaza n’uduhimbazamusyi.

Uyu mukinnyi w’imyaka 37 uheruka gushwana na Manchester United bagasesa amasezerano,amakuru aravuga ko agiye gusinya amasezerano y’imyaka ibiri n’igice azatuma akina kugeza ku myaka 40.

Ronaldo uri kuvugwaho na benshi ko umupira we warangiye,arashaka kwerekeza muri iki gihugu cy’Abarabu aho afite abakunzi benshi bitangaje.

Marca yashyize hanze iyi nkuru,yavuze ko aka kayabo ka miliyoni zisaga 173 z’amapawundi Ronaldo azajya azihembwa buri mwaka ahite aba umukinnyi uhembwa akayabo kurusha abandi bose babayeho.

Ibi bivuze ko mu mufuka wa CR7 hazajya hinjira miliyoni 1.19 by’amapawundi buri cyumweru n’ukuvuga ko yajya yinjiza 170.000 by’amapawundi ku munsi,ku isaha 7,100,ku munota amapawundi 118,ku isegonda ipawundi rimwe na 97.

Al Nassr ni imwe mu makipe akomeye muri Saudi Arabia, ifite ibikombe icyenda bya shampiyona.

Nubwo muri 2020 na 2021 itatwaye shampiyona,yatwaye igikombe cy’igihugu cya Saudi Arabia.

Al-Nassr ubu itozwa n’Umufaransa Rudi Garcia, watoje AS Roma, Marseille na Lyon.

Ifite abakinnyi bakomeye nk’Umunyezamu, David Ospina,Luiz Gustavo na rutahizamu wa Cameroon, Vincent Aboubakar.

Ikinira ku kibuga cyitwa Mrsool Park cyakira 25,000,mu gihe Ronaldo yakiniraga imbere y’imbaga ya 74,310 kuri Old Trafford.

Kimwe mu bivugwa ko byakuruye Ronaldo kwerekeza muri Al Nassr ari umubare munini w’abanya Portugal bayikoramo mu butoza bagera ku 8 muri 12 bayirimo.