Nigeria: Abagabo 3 baparamiye ubwato butwaye i Bitoro bigira i Burayi
Abagabo bitendetse ku bwato bwari bugiye i Burayi
Abagabo batatu babasanze bitendetse k’ubwato bwikoreye ibitoro nyuma y’uko bukoze urugendo rw’iminsi 11 buva muri Nigeria bukagera ku mu birwa bya Canary muri Espagne.
Ifoto yatangajwe n’abashinzwe umutekano ku cyambu yerekana aba bagabo bicaye ku gace gato k’imbere k’ubu bwato, ibirenge byabo biri hejuru gato y’amazi.
Bahise bajyanwa mu bitaro aho bavuwe umwuma udakabije.
Ubwo bwato bwari buvuye i Lagos bwerekeza i Las Palmas kuri biriya birwa bya Espagne byegereye Maroc.
Umubare w’abimukira bagenda n’amato bava muri Africa y’iburengerazuba bajya ku birwa bya Canary bya Espagne wariyongereye cyane mu myaka ya vuba.
Izo ngendo ziba ari ndende kandi zirimo ibyago byinshi. Mu 2021 ishami rya ONU rishinzwe iby’iyimuka ry’abantu, IOM, ryabaruye abantu 1,126 bapfiriye muri iyo nzira.