Dore impamvu udakwiye guha ubuki umwana utarageza ku mwaka

Dore impamvu udakwiye guha ubuki umwana utarageza ku mwaka

  • Guha umwana utarageza ku mwaka ubuki ni bibi cyane

  • Kubera iki ubuki bubujijwe ku bana bari munsi y’umwaka umwe?

  • ntugomba guha umwana utarageza umwaka umwe ubuki

  • Igihe cyose umwana atarageza umwaka ujye umurinda ubuki

Nov 30,2022

Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (OMS/WHO) uri mu bemeza ko umwana uri munsi y’amezi 12 (ni ukuvuga umwaka 1), atagomba guhabwa ubuki, cg ibindi byongewemo ubuki.

Ariko se ubuki butwara iki umwana muto?

Mbere yuko umwana yuzuza umwaka 1, usanga bagiteri ziba mu rwungano ngogozi (no mu gifu) zitarakura neza ku buryo zishobora guhagarika bagiteri mbi zigamije kwangiza umubiri.

Ubuki yaba ubuyunguruye, ubutunganyirizwa mu nganda cg ubwuzuye bubonekamo bagiteri mbi cyane zishobora kuzahaza umubiri zitwa, clostridium botulinum.

Clostridium botulinum ni bagiteri ikomeye cyane kandi ishobora gushegesha umubiri w’umwana kuko itera indwara izwi nka infant botulism.

Bimwe mu biranga indwara ya infant botulism, harimo:

- Gucika intege cyane kw’imikaya, ukabona umwana yanegekaye ku buryo adashobora kunyeganyeza amaboko cg amaguru

- Iseseme no kuruka

- Kunanirwa guhumeka

Nta ngaruka z’igihe kirekire zizwi zishobora guterwa n’iyi ndwara.  Igihe umwana agaragaje ibi bimenyetso hari uburyo kwa muganga bashobora kumuvura, ni ukwihutira kumuvuza.

Ubushakashatsi bwakozwe, bwerekanye ko iyi bagiteri iboneka cyane mu buki, ku bantu bakuru ntacyo ibatwara kuko bagiteri ziba mu gifu zishobora kuyirwanya. Ariko abana bato urwungano ngogozi rwabo ruba rutarakura, ishobora kubagiraho ingaruka zikomeye.

 

Niyo mpamvu umwana utarageza umwaka 1, ugomba kumurinda ubuki cg se ibindi birimo ubuki.