Biteye agahinda: Umwana w'imyaka 12 wavaga ku ishuri yasuhuje umuhinde gusa ibyo yamukoreye biragatsindwa

Biteye agahinda: Umwana w'imyaka 12 wavaga ku ishuri yasuhuje umuhinde gusa ibyo yamukoreye biragatsindwa

  • Umwana yasuhuje umuhinde aho kumwikiriza aramuhondagura akoresheje inyundo

  • Umuhinde yakubise inyundo mu mutwe umwana wari umuramukije

  • Umuhindi yakubise umwana yenda kumwica amuziza kumusuhuza

Dec 01,2022

Umuhinde witwa Tossif uba mu ntara ya Ngozi yatawe muri yombi, azira gukubita inyundo umwana w'umunyeshuri wazize kumuramutsa.

Ku gicamunsi cyo kuwa Gatatu tariki 30 Ugushyingo 2022, umuhinde witwa Tossif yakubise inyundo umwana wavaga kwiga ariko ntiyapfa n’ubwo yamugize intere. Amakuru avuga ko uwo muhinde yamukomerekeje bikomeye amuziza kumusuhuza.

Uyu mwana witwa Uwimbabazi Jenifa w’imyaka 12 wiga mu mwaka wa gatanu mu mashuri abanza ku kigo cya Ngozi ya 4, ubwo yavaga kwiga yahuye n'uwo muhinde amuramutsa agira ati "Yambu Muzungu?". Umuhinde ahita amusatira afata inyundo  ayimukubita mu mutwe arakomereka bikomeye.

Uwo mwana yajyanywe kuvurirwa ku ivuriro ryitwa Lamengo, naho uwo muhinde ajyanwa gufungirwa muri kasho ya Polisi ya Ngozi. Abaturage bavuga ko uwo muhinde asanzwe afata abana bava ku mashuri akabakubita.

NDAYIRAGIJE Bosco uyobora umuryango utegamiye kuri Leta FENADEB mu ntara ya Ngozi, yasabye inzego zishinzwe  umutekano n'Ubutabera  kubahiriza  amategeko mu rwego rwo  guhashya abahohotera abagore n'abana.

 

WOWE WUMVA UYU MUHINDI AKWIYE IKIHE GIHANO? DUHE IGITEKEREZO CYAWE UCIYE KURI PAGE YACU YA FACEBOOK >> KANDA HANO

Inkomoko : Agaseke.bi