WordCup: Argentine yarokotse amatsinda Mexico na Tunisia zitahana amarira
Amakipe amaze kubona itike ya 1/16 mu gikombe cy'isi
Tunisia yatsinze Ubufaransa
Mexico yatsinze Saoudi Arabiya birangira isezerewe
Argentine yabonye itike ya 1/16
australia yabonye itike ya 1/16
Ikipe ya Argentina yatangiye nabi igikombe cy’isi itsindwa na Saudi Arabia, itanga isomo rya ruhago kuko yatsinze imikino yombi yakurikiyeho irimo n’uwo yatsinzemo Poland ibitego 2-0 iyirusha cyane.
Argentina yakinnye umukino mwiza ndetse ikarusha Poland kuva umukino utangiye kugeza urangiye,yabonye itsinzi bitayigoye ndetse inayobora bigaragara umukino.
Icyakora nubwo yarushaga Poland, yagowe bikomeye cyane n’umunyezamu wayo Szczesny wakuyemo ibitego 7 byabazwe mu gice cya mbere harimo na penaliti ya Lionel Messi ku munota wa 39.
Iyi penaliti yatanzwe habanjwe kureba kuri VAR ku ikosa myugariro wa Poland yari akoreye kuri uyu kapiteni wa Argentina waje gutera iyi penaliti umunyezamu ayikuramo.Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.
Igice cya kabiri kigitangira, Argentina yahise ifungura amazamu ku munota wa 46 ku gitego cyatsinzwe na Mac Allister nyuma y’umupira yahawe ari mu rubuga rw’amahina na Nahuel Molina.
Argentina yasatiraga cyane ndetse Poland yagiye kugarira, yaje kubona igitego cya kabiri ku munota wa 67 gitsinzwe na Julian Álvarez ku mupira mwiza yahawe na Fernández acenga myugariro wa Poland ashyira mu izamu.
Poland ntiyigeze igaragaza ubushake bwo gukina ndetse umwanya munini yawumaze yugarira byatumye itsindwa uyu mukino irushwa ibitego 2-0. Argentine yayoboye umukino kuri 73% kuri 23 ya Poland, itera amashoti 23 arimo 12 yaganaga mu izamu. Poland yagerageje 4 ntabwo yigeze itera mu izamu na rimwe.
Ku rundi ruhande, Mexico yasabwaga gutsinda ibitego 3 Saudi Arabia kugira ngo ikomeze ariko yarangaye itsinda ibitego 2-1 byatumye isezererwa kandi ariyo yagerageje gukina neza muri iri tsinda kurusha Poland.
Ibitego byabonetse mu gice cya kabiri bitsinzwe na Henry Martin na Luis Chavez byahaye icyizere Mexico ko yagera muri 1/16 ariko yahize igitego cyo kuyiha itike irakibura.
Kubera ko kugeza ku munota wa 90 amakipe yanganyaga byose, Poland yari ifite amahirwe yo gukomeza kubera ko ariyo yahawe amakarita make ariyo mpamvu Mexico yashakaga igitego cy’ikinyuranyo.
Ntabwo byayihiriye kuko uko yashakaga igitego byaje gutuma yibagirwa kugarira ubwo Salem Al-Dawsari wa Saudi Arabia yabacaga mu rihimye abatsinda igitego biba 2-1.
Ibi byahise bituma Poland ibona itike ya 1/16 kubera ko yahise igenda nta mwenda w’igitego ndetse nta nicyo izigamye mu gihe Mexico yarimo umwenda w’igitego kimwe.
Mexico yari imaze ibikombe by’isi 7 byikurikiranya igera muri 1/16 kuva muri 1994 none uyu mwaka byanze. Saudi Arabia yahise isezererwa.
Muri 1/16, Argentina izahura na Australia naho Poland ihure n’Ubufaransa.
Imikino 4 ya 1/16 yamaze kumenyekana, hasigaye indi 4.
Ubuholandi - United States
Argentina - Australia
Ubwongereza - Senegal
Ubufaransa - Poland