Dore amakosa akomeye akunda gukorwa n'abagore mu gihe cyo gutera akabariro agatuma batishima cyangwa badashimisha abagabo babo

Dore amakosa akomeye akunda gukorwa n'abagore mu gihe cyo gutera akabariro agatuma batishima cyangwa badashimisha abagabo babo

Dec 01,2022

Iyi nkuru iribanda cyane ku makosa 9 akorwa n’abakobwa cyangwa abagore mu gihe bari gutera akabariro n’abo bashakanye.

1. Kwigaya

Benshi mu bakobwa cyangwa abagore bagira ikibazo cyo kwigaya mu gihe bari gutera akabariro n'abo bashakanye bigatuma basubira inyuma cyane. Mu gihe watangiye kwigaya uba uri kubangamira uwo mwashakanye, wabikomeza bituma uwo mwashakanye cyangwa mukundana abangamirwa akisuzugura kandi ntacyo atakoze.

2. Gutakaza ubwenge ugatangira gutekereza ibindi bintu hagati mu gikorwa

Iteka ujye uharanira kuba aho uri mu gihe muri gutera akabariro, ntuzigere utekereza ibindi bintu bitari igikorwa murimo. Bizaba ari bibi mu gihe watangiye gutekereza ibindi bintu kandi uwo mukundana ntabwo azigera yishima. Umugabo wawe umuharira igikorwa iteka akaba ari we ukiyobora. Ntabwo ufasha uwo mwashakanye umuharira ikibuga.

3. Kutagira isuku

Urasabwa kujya mu bwogero, ntabwo uwo mwashakanye cyangwa mukundana azagusoma utoze. Ntabwo uwo mwashakanye azagira icyo akora mu gihe utagiye mu bwogero.

4. Gushyiraho igihe

Akenshi usanga ufite igihe washyizeho, mu gihe agukeneye ukigira nk’udahari, byanaba bikaba nta bushake burimo. Biba byiza iyo wize kugendera ku gihe.

5. Uhangayikishijwe no kugira buri kimwe ntamakemwa

Iteka nta kintu na kimwe kiba nta makemwa. Nta mpamvu yo kumva ko ugiye kubigira nta makemwa. Iga gutuza ureke uko byakagombye kugenda ari ko bigenda.

6. Ugereranya umugabo wawe nk’usoma intekerezo zawe

Akenshi, uzasanga usoma intekerezo z’umugabo wawe, wibwira ngo uramureka urebe uko abikora cyangwa ngo urebe ko amenya ibyo ukeneye. Iteka ujye uharanira gutuma umugabo wawe amenya icyo ushaka.

7. Kumugereranya n’uwo mwahoze mukundana cyangwa mwabanaga

Ikosa rikomeye rikorwa n’abigitsina gore benshi ni ukugereranya abo bakundana nabo n'abo bigeze gukundana. Abo babana n’abo bigeze kubana. Iteka ujye wita ku wo muri kumwe uwo mwanya. Mumenyeho byinshi umenye imbaraga ze, umenye n’intege nke ze.

Ntabwo uba wifuza kwiga ibintu bishya

8. Iteka ntabwo ugaragaza ubushake bwo kumenya ibyisumbuye kuko uba uri kumwe n’uwo muzabana akaramata ugomba no kumenya uko wiga ibintu bishya.

Inkomoko: OperaNews.