WordCup: Umupira wagaruwe warenze ikibuga wavuyemo igitego cyasezereye Ubudage - VAR ikomeje kunengwa
Abadage barakaye cyane nyuma yo kwemerwa kw’igitego kitavugwaho rumwe Ubuyapani bwatsinze Espagne bigatuma basezererwa.
Ubuyapani bwageze muri 1/16 mu gikombe cyisi kubera igitego bwatsinze umupira bigaragara ko wari wageze hanze.
Amashusho n’amafoto menshi ari ku mbuga nkoranyambaga ari kugaragaza umupira watewe n’umukinnyi Mitoma wavuyemo igitego ko wari wageze hanze ariko VAR yaje kwemeza ko ari igitego nubwo abasifuzi bari bagize amakenga.
Espagne yari yafunguye amazamu ku munota wa 11 ku gitego cya Morata ariko Ubuyapani bwaje mu gice cya kabiri bumeze nabi cyane bituma Ritsu Doan yishyura ndetse mu kanya gato Ao Tanaka atsinda igitego cya kabiri kitavugwaho rumwe.
Mitoma yahawe umupira uragenda urarenga ariko awukata awuhereza uyu Ao Tanaka wari wenyine imbere y’izamu ahita atsinda.
Abakinnyi ba Espagne bahise bajurira bemeza ko umupira wavuye hanze ariko byarangiye VAR yemeye iki gitego.
Iri koranabuhanga ryavuze ko umupira wari ukiri mu kibuga mbere y’uko Kaoru Mitoma awutera akawuha uyu watsinze igitego.Abasesenguzi bose ku isi bemeje ko uyu mupira wagiye hanze.
Ibitekerezo by’abafana benshi ku isi biri kwamagana iki cyemezo kuko cyatumye Ubudage busezererwa ndetse gihindura byinshi mu itsinda E.
Hari amakuru ari kuvuga ko hari amashusho FIFA ifite agaragaza ko umupira wose utari wageze hanze.