Ibyo Bad Rama yakoreye Marina ubwo yageraga i Kigali biratangaje - AMAFOTO

Ibyo Bad Rama yakoreye Marina ubwo yageraga i Kigali biratangaje - AMAFOTO

  • Bad Rama yagarutse i Kigali

  • Bad Rama yananiwe kwihangana yerereza Marina mu Kirere

  • Bad Rama yagaraje ko yari akumbuye cyane Marina

Dec 02,2022

Nyuma y’imyaka irenga ibiri Bad Rama atagera mu Rwanda yagarutse yakirwa n’inshuti ze abo mu muryango ndetse na Marina ubarizwa muri Lebel yiwe ya The Mane yasuhuje mu buryo budasanzwe ahoyasazwe n’ibyishimo akamuterura abari aho bose bakabarangarira.

Bad Rama yageze Ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe Mu ijoro ryo ku wa 1 Ukuboza 2022, aho yari ategerejwe n’abatari bake barimo abo bakorana ndetse n’itangazamakuru ryari rifite byinshi byo kumubaza.

Mu bari bategerezanyije amatsiko Bad Rama, harimo Marina umuhanzikazi ubarizwa muri The Mane Music, sosiyete y’uyu mugabo isanzwe ifasha abahanzi.

Icyakora urukumbuzi rwari ku mpande zombi kuko ubwo Bad Rama yari asohotse mu kibuga cy’indege akubise Marina amaso, kwifata byamunaniye,biramurenga, yirengagiza imbaga y’abari ku kibuga cy’indege baje kwakira ababo bari babahanze amaso, aterura uyu muhanzikazi amushyira mu bicu ari nako amusomagura bigaragara ko yari amufitiye urukumbuzi rudasanzwe.

Bad Rama atashye mu Rwanda mu gihe ibikorwa bya The Mane Music byasubiye inyuma ku buryo bugaragarira buri wese ukurikirana umuziki.

Iki ni kimwe mu bibazo byitezwe ko uyu mugabo azakemura mu gihe cy’amezi hafi atandatu azamara mu Rwanda, kimwe no kugarura ibindi bikorwa yari asanzwe amenyerewemo nka filime yari yatangije ndetse n’igitaramo cyo kumurika imideli aherutse gutangaza ko agiye gukora ku nshuro ye ya mbere.