Prince Kid avuze ijambo rikomeye nyuma yo gufungurwa agizwe umwere n'urukiko

Prince Kid avuze ijambo rikomeye nyuma yo gufungurwa agizwe umwere n'urukiko

  • Icyo Prince Kid yavuze nyuma yo kurekurwa

  • Prince Kid yagizwe umwere ku byaha yari akurikiranweho

  • Uko Prince Kid yakiriye ifungurwa rye

  • Ijambo rya Prince Kid akimara kurekurwa

Dec 02,2022

Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid yashimiye ubutabera bw’u Rwanda by’umwihariko nyuma yo gusohoka muri gereza ya Mageragere akakirwa n’abarimo Miss Iradukunda Elsa na Meghan bari bamutegereje.

Prince Kid wari umaze amezi asaga 7 afunzwe ashinjwa ibyaha birimo icyo gusaba undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina,yagizwe umwere uyu munsi,Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rutegeka ko ahita arekurwa.

Akigera hanze yagize ati "Amezi 7 n’ayo kumenya uko ukuri kumeze n’umwanya wo gushimira inzego z’Ubutabera z’u Rwanda na leta y’u Rwanda kuba yarazishizeho ariko nanone mboneraho umwanya wo gushimira Perezida wa Repubulika kuko ubwo benshi bari batekereje, baciye iteka ko ibintu byarangiye we nubwo yababajwe n’ibyabaye nk’umuntu ushyira uburenganzira bw’umwana w’umukobwa imbere, mu bushishozi bwe, mu bunararibonye bwe,asoza avuga ko ubutabera bwakora akazi kabwo.Ndamushimira cyane."

Abajijwe niba imyaka 16 yasabiwe n’Ubushinjacyaha itari imuteye ubwoba, yagize ati "Biba biteye ubwoba ni byo ariko iyo wizera igihugu cyawe, iyo wizera ubutabera bw’igihugu cyawe, akoba kazamo ariko ukumva ko ubutabera buzakora."

Abajijwe impamvu yasabaga kenshi ko rubanza rwe rushyirwa mu ruhame, yavuze ko yari yizeye ukuri.

Ishimwe yafunzwe kuva mu kwezi kwa kane ku birego byatanzwe na bamwe mu bitabiriye irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda yateguraga biciye muri kompanyi ye Rwanda Inspiration Back Up.

Nyuma y’ibi birego leta yafashe icyemezo cyo kuba ihagaritse iri rushanwa by’agateganyo.