Dore ubwoko 5 bw'abakobwa udakwiye kwibeshya ngo ushakane na bo

Dore ubwoko 5 bw'abakobwa udakwiye kwibeshya ngo ushakane na bo

  • Niba umukobwa agaragaza ibi bimenyetso mwitondere

  • Abakobwa ugomba kwirinda kubana na bo

  • Dore ubwoko bw'abakobwa wari ukwiye kwirinda gukundana na bo

Dec 03,2022

Gushyingiranwa n'umuntu ni umwanzuro ukomeye mu buzima akaba ari yo mpamvu uba ugomba kwitonda.

Ushobora kwisanga wahasimo nabi niba utitonze ngo ushishoze. Ibi bishobora tutuma wisanze mwatandukanye mu buryo budasobanutse, cyangwa kujya mu manza z'imitungo kugirango mutandukane mu mategeko.... 

Dore bimwe mu bimenyetso byakwereka ko umukobwa azavamo umugore mubi bityo ko ukwiye kumwitondera:

1. Umukobwa ubeshya  cyane

Niba utereta umukobwa akaba akunze kubeshya, tekereza kabiri mbere yo kwiyemeza kubana na we. Si ngombwa kuba ari wowe abeshya, ahubwo niba anabeshya abandi bantu muri kumwe nta cyaguhamiriza ko wowe atakubeshya. Kereka niba wifuza kuzahora ubeshywa mu rugo.

2. Umukobwa ukunda ibintu cyane

Nta cyo bitwaye gukunda ibintu kuko abantu bose barabikunda gusa niba umukobwa ubona muhuzwa n'ibyo umugaha gusa nk'impano, kumusohokana... aha biba ari ukwitonda. Ibaze niba umukobwa umuhamagara ngo muhure akanga ariko wamutumira ngo musohokane ntajijinganye cyangwa akakubwira ko agukunda ari uko hari cyo mumuhaye...

3. Umukobwa usuzugura

Sohokana umukobwa manze urebe uko yitwara ku bakozi b'aho mwasohokeye, cyangwa igihe murimo gutembera urebe uko yitwara ku bandi bantu. Nubona hari abo asuzugura kandi atanabazi, uzamenye ko nawe umunsi we uzagusuzugura.

4. Umukobwa ufunze umutwe

Bene uyu mukobwa ashobora gutuma ubuzima bwawe bumera nk'umuriro utazima. Afata ibintu byoroshye akabikomeza cyane.  Azaguhamagara anakwandikire ibitagira umutwe n'ikibuno kugirango arebe uko wifata. Ntazemera ko ugira izindi ncuti z'abakobwa... Ikirenze kuri ibi nta kizere gishobora kuzaba hagati yanyu ari yo mpamvu udakwiye gushakana n'umukobwa nk'uyu niba wifuza urugo ruzima.

5. Umukobwa uhorana umujinya

Niba umukobwa utereta arakazwa n'ubusa cyane cyane urwenya, udashobora gutera urwenya ngo yishime na we n'uwo kwitondera n'ubwo iyi myitwarire ishobora guterwa n'ahahise he, nta mugabo wakwifuza kubana n'umugore utajya yishima cyangwa ngo bicare batere urwenya.