Dore ibintu 3 by'ingenzi bitangaje bituma bamwe mu bakobwa cyangwa abagore banga agakingirizo

Dore ibintu 3 by'ingenzi bitangaje bituma bamwe mu bakobwa cyangwa abagore banga agakingirizo

Dec 03,2022

Udukingirizo ni kimwe mu bintu bikoreshwa cyane n’umuryango cyangwa abandi bantu, baba badashaka kwanduzanya indwara zitandukanye zirimo SIDA, Imitezi ,… Udukingirizo kandi twifashishwa n’abantu bashaka kwirinda inda zitateganyijwe. N’ubwo bimeze bityo rero bamwe mu bagore ntabwo bakunda utu dukingirizo kubw’izi mpamvu tugiye kubabwira.

Abantu bafite intekerezo zitandukanye iyo bigeze ku buryo bwo gukoresha agakingirizo. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe impamvu zituma agabore bamwe binubira udukingirizo mu buryo bugaragara.

1. BAVUGA KO TUGIRA IMPUMURO MBI.

Ibikoresho byitwa Latex nibyo udukingirizo dukozemo. Ibi bintu dukozemo bigira impumuro mbi. Ibi bituma udukingirizo tugira impumuro mbi ku buryo abagore bamwe badakunda kumva impumuro yatwo. Utu tuntu dukozemo ni duto cyane kandi ni two dutuma iyo umugabo arangije amasohoro atihutira mu myanya myibarukiro y’abagore, cyangwa ngo hagire andi matembabuzi avuye ku mugabo amugeraho cyangwa ngo ave ku mugore agere ku mugabo.

2. BAMWE BAGIRA UBURWAYI IYO BAKABONYE.

Hari icyo bita ‘Allergy’, iyi ni indwara akenshi iterwa no kuba umuntu abonye ikintu atishimiye cyangwa akiriye (kurya). Hari abagore bavukanye iyi ndwara rero by’umwihariko ikaba ibafata iyo babonye agakingirizo. Umuti uba mu gakingirizo nawo ntabwo ugwa neza bamwe mu bagore bigatuma bakanga urunuka.

3. NTABWO BAKIYUMVAMO.

Bamwe mu bakobwa cyangwa abagore ntabwo bakunda agakingirizo muri rusange ku buryo bibavuna cyane iyo umwe cyangwa bamwe mu bagore bavuga ko agakingirizo gashobora no kuvamo mu gihe cy’akabariro bityo ngo bakaba bumva nta mpamvu yako. Abandi bavuga ko gatuma bataryoherwa uko babyifuza.

N’ubwo bavuga gutyo ariko, buri wese azi neza akamaro k’agakingirizo ku buryo nta muntu wari ukwiriye kuvuga ko ntacyo kamaze. Agakingirizo gafasha mu bwirinzi bw’indwara zitandukanye zandurira mu mibonano, ndetse no kubyara bitateganyijwe. N’ubwo hari abo kagwa nabi ariko agakingirizo bamwe baragakunda. Habaho uburyo bwinshi bwo kwirinda ku buryo utagakoresheje akoresha ubwo buryo bundi.

Inkomoko: Sharkytto