Kigali: Abakekwaho kwica umuvunjayi n'umushoferi bakoresheje imbunda batawe muri yombi

Kigali: Abakekwaho kwica umuvunjayi n'umushoferi bakoresheje imbunda batawe muri yombi

  • RIB yataye muri yombi abagabo babiri bakekwaho kwica no kwiba bakoresheje imbunda

  • Ndagijimana Patrick na Ndagijimana Yves batawe muri yombi bakekwaho kwica no kwiba abandi bagabo 2

Dec 04,2022

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abantu babiri ikekaho kwica umuvunjayi witwa Mujyambere Idrissa n’umushoferi Kayitare Jean Paul bakoresheje imbunda yo mu bwoko bwa Pisitoli (pistol).

Uru rwego mu itangazo rwashyize hanze kuri uyu wa 4 Ukuboza 2022, rwatangaje ko abakekwa ari: Ndagijimana Patrick na Ndagijimana Yves.

Rusobanura ko Mujyambere yiciwe aho yari atuye mu karere ka Kicukiro mu ijoro rya tariki ya 18 Gicurasi 2022, na ho Kayitare wari utuye mu murenge wa Masaka yashutswe akajyanwa mu icumbi rya Ndagijimana Patrick riri mu murenge wa Rwezamenyo muri Nyarugenge tariki ya 13 Ugushyingo, aricwa n’imodoka ye iribwa.

Abakekwa bakurikiranweho ibyaha birenga bibiri birimo kwica byagambiriwe ndetse n’ubujura. Nibibahama, bazakatirwa igifungo cya burundu.