Umuryango LUCHA wasabye EU guhagarika inkunga ya 20M z'amayero yahaye ingabo za RDF ziri muri Mozambique
Umuryango LUCHA uharanira impinduka muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) wasabye EU guhagarika inkunga kuri RDF
Dr. Mukwege ntiyishimiye inkunga EU yahaye ingabo za RDF ziri muri Mozambique
LUCHA yayasabye EU guhagarika inkunga kuri rdf
Umuryango LUCHA uharanira impinduka muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) urasaba umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) guhagarika inkunga y’amafaranga wageneye ingabo z’u Rwanda ziri mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.
Iyi nkunga ya miliyoni 20 z’Amayero yemejwe na Komisiyo ya EU tariki ya 1 Ukuboza 2022, isobanura ko RDF izayifashisha mu kongera ubushobozi bw’ibikoresho, kugarura amahoro n’umutekano no gucyura impunzi zo muri iyi ntara.
LUCHA ku wa 2 Ukuboza yatangaje kuba EU yarageneye RDF iyi nkunga, yagambaniye indangagaciro zayo zo guharanira amahoro n’ubutabera.
Uyu muryango wagize uti: "Ubumwe bw’Uburayi bwagambaniye indangagaciro zabwo z’amahoro n’ubutabera bwigamba guharanira, buha 20M ingabo z'u Rwanda zimaze imyaka myinshi zihungabanya RDC zitabiryozwa."
LUCHA yakomeje isaba ko EU yakwisubira ku guha ingabo z’u Rwanda iyi nkunga, bitewe n’impamvu yagaragaje mu gika kibanza. Iti: "Turasaba ko iyi nkunga yahagarikwa.”
Abanyekongo batandukanye bakomeje kunenga EU kubera iyi nkunga. Barimo Dr Denis Mukwege uri mu baganga bubashywe muri RDC, watangaje ko RDF idakwiye guhabwa inkunga kuko ngo ifasha umutwe witwaje intwaro wa M23.
Gusa u Budage [bubarizwa muri EU], bubinyujije muri Ambasade yabwo muri RDC, yatangaje ko kutishimira kubona RDF igenerwa iyi nkunga kwa Dr Mukwege kumvikana, ariko isobanura ko ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro zagiyemo zitabajwe na Leta ya Mozambique.
Iyi Ambasade yagize iti: "Ibyiyumviro byawe birumvikana ariko ibuka ko misiyo ya SADC muri Mozambique na Leta ya Mozambique byombi byahamagaye RDF ngo ijye kurwanya ibyihebe by’Abayisilamu.”
N’ubwo bamwe mu Banyekongo batishimira iyi nkunga, guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, yashimiye EU, iyizeza gukomeza gukorana mu guharanira amahoro, by’umwihariko ku mugabane wa Afurika.