M23 yashinje Sendugu Museveni wayihozemo akaza kuyivamo kuba inyuma y'ubwicanye buherutse gukorwa abasivire i Kishishe
M23 ivuga ko Sendugu Museveni n'umutwe yashinze afatanyije na FDLR na FARDC ari bo bishe abazivire i Kishishe
Sendugu Museveni yahoze ashinzwe ububanyi n'amahanga muri M23
PARECO/FF, FDLR, Nyatura, APCLS na Mai Mai birashinjwa kwica abaturage
Umutwe wa PARECO/FF washinzwe na Sendugu Museveni
Umutwe witwaje intwaro wa M23 urashyira mu majwi PARECO/FF yashinzwe na Sendugu Museveni wayiyomoyeho mu bwicanyi bukorerwa abasivili mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC).
Bigaragara mu itangazo M23 yashyize hanze kuri uyu wa 4 Ukuboza, ivuga ko rigaragaza ibimenyetso ku bwicanyi bwakorewe mu gace ka Kishishe muri teritwari ya Rutshuru tariki ya 29 Ugushyingo 2022.
M23 ivuga ko tariki ya 23 Ugushyingo ari bwo PARECO/FF yongeye kwegura intwaro, ikaba ikorera mu gace ka Chugi muri teritwari ya Masisi. Ngo intego Sendugu na bagenzi be bafite ni ukurwanya uyu mutwe yahozemo.
M23 isobanura ko abarwanyi ba PARECO/FF biyunze n’ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro yifatanya n’ingabo za Leta ya RDC, tariki ya 29 Ugushyingo bajya kugaba ibitero muri Kishishe, bagamije kwisubiza aka gace.
Ngo icyakurikiye ni uko umuyobozi wa politiki wa PARECO/FF (Sendugu) akoresheje ururimi rw’Ikinyarwanda, yahamagariye abarwanyi bahuriye muri iri huriro barimo aba FDLR gutunda amabuye ahacukurirwa amabuye y’agaciro, bakayicisha abarwanyi ba M23, hanyuma bakabambura intwaro.
M23 ivuga ko ihuriro ry’imitwe irimo PARECO/FF, FDLR, Nyatura, APCLS na Mai Mai rikomeje kwica abasivili b’inzirakarengane muri teritwari ya Rutshuru na Masisi, ribaziza ubwoko bwabo, abandi bakaba badasohoka mu ngo zabo, batinya gukorera ubugizi bwa nabi burimo kwicwa.
Sendugu Museveni yiyomoye kuri M23 mu mwaka w’2013. Icyo gihe yari ashinzwe ububanyi n’amahanga muri uyu mutwe.