USA n'umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi byongeye gukubita Uburusiya aharyana kurusha ahandi

USA n'umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi byongeye gukubita Uburusiya aharyana kurusha ahandi

  • Amerika n'umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi wafatiye Uburusiya umwanzuro ukomeye

  • Amerika n'incuti zayo biyemeje guca intege ubukungu bw'Uburusiya

Dec 04,2022

Amerika yavuze ko igiciro ntarengwa gishya ku bitoro by’Uburusiya kizagabanya amafaranga y’inyungu bukoresha ku "ntambara inyuranyije n’amategeko muri Ukraine".

Minisitiri w’imari w’Amerika Janet Yellen yavuze ko icyo giciro ntarengwa – cyemejwe ku mugaragaro ku wa gatanu n’ibihugu by’inshuti zayo zo mu burengerazuba – kigezweho nyuma y’amezi yari ashize y’akazi gakomeye.

Iki giciro ntarengwa kibuza ibihugu kuriha amadolari y’Amerika arenze 60 (63,000Frw) ku ngunguru imwe y’ibitoro bidatunganyije by’Uburusiya byoherezwa mu mahanga binyujjwe mu nyanja.

Iyi ngamba – yitezwe gutangira gukurikizwa ku wa mbere – yongereye igitutu cy’uburengerazuba (Uburayi n’Amerika) ku Burusiya kubera igitero cyabwo kuri Ukraine.

Ukraine yavuze ko igiciro cyashyizweho n’uburengerazuba gikwiye kuganywamo kabiri. Uburusiya bwavuze ko butazohereza ibitoro mu bihugu bizagishyira mu bikorwa.

Icyo giciro cyatanzweho igitekerezo mu kwezi kwa cyenda n’ibihugu byo mu itsinda ry’ibihugu bikize rya G7, ari byo Amerika, Canada, Ubwongereza, Ubufaransa, Ubudage, Ubutaliyani, Ubuyapani n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE), mu rwego rwo gushegesha ubushobozi bw’Uburusiya bwo kubona amafaranga bukoresha mu ntambara muri Ukraine.

Itangazo rihuriweho n’ibihugu bya G7, EU na Australia, ryavuze ko icyo cyemezo cyafashwe mu "kubuza Uburusiya kungukira mu ntambara yabwo y’ubushotoranyi kuri Ukraine".

Minisitiri Yellen yavuze ko ibihugu bifite ubukungu buri ku kigero cyo hasi n’uburi ku kigero cyo hagati na hagati byagizweho ingaruka zikomeye n’ibiciro biri hejuru by’ingufu z’amashanyarazi n’ibiciro biri hejuru by’ibiribwa, bizungukira by’umwihariko muri iki giciro ntarengwa cy’ibitoro.

Yavuze ko kizanarushaho kuba imbogamizi ku mari ya Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin no "kugabanya inyungu arimo gukoresha mu gutera inkunga igitero cye cy’ubugome".

Yanavuze ko ari na ko icyo giciro kizarinda ko habaho ihungabana ku bitoro bikoreshwa ku isi, ryatuma ibiciro bya lisansi (essence) bitumbagira ku isi.

Mu itangazo yasohoye, yagize ati: "Mu gihe ubukungu bw’Uburusiya busanzwe burimo kugabanuka ndetse ingengo y’imari yabwo [y’Uburusiya] ikaba irushaho kugabanuka, igiciro ntarengwa kizagabanya ako kanya isoko y’ingenzi cyane izanira Putin inyungu".

Aya masezerano ku giciro ntarengwa agezweho habura iminsi ngo hatangire gushyirwa mu bikorwa ikindi cyemezo cyo ku rwego rwa EU kibuza gutumiza ibitoro bidatunganyije by’Uburusiya binyuze mu nzira y’inyanja, na cyo kizatangira gukurikizwa ku itariki ya 5 y’uku kwezi kwa cumi na kabiri.

Iki giciro ntarengwa – cyitezweho kugira ingaruka ku bitoro byoherezwa mu mahanga ku rwego rw’isi – cyitezweho kunganira icyo cyemezo cyo ku rwego rwa EU.

Ibihugu bikurikiza iyo ngamba ya G7 bizemererwa gusa kugura ibitoro na lisansi bitwawe binyujijwe mu nyanja bigurishwa ku giciro kingana cyangwa kiri munsi y’icyo giciro ntarengwa.

Umunyapolitiki wo mu Burusiya Leonid Slutsky yabwiye ibiro ntaramakuru TASS bya leta y’Uburusiya ko mu gushyiraho icyo giciro ntarengwa, EU irimo kubangamira kwihaza ku ngufu kwayo bwite.

Nubwo izi ngamba bizakora ku Burusiya, ingaruka zazo zizoroshywa ku ruhande rumwe na gahunda yabwo yo kugurisha ibitoro byabwo mu yandi masoko nko mu Buhinde no mu Bushinwa – ibi bihugu kugeza ubu bikaba ari byo, ubaze igihugu kimwe kimwe ukwacyo, bigura ibitoro byinshi bidatunganyije by’Uburusiya.

Mbere y’intambara, mu mwaka wa 2021, ikigero kirenga kimwe cya kabiri (1/2) cy’ibitoro Uburusiya bwohereza mu mahanga byajyaga i Burayi, nkuko bitangazwa n’ikigo mpuzamahanga cy’ingufu, ’International Energy Agency’.

Ubudage ni bwo bwatumizaga ibitoro byinshi mu Burusiya, bugakurikirwa n’Ubuholandi na Pologne (Poland).

Ariko kuva intambara yatangira mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, ibihugu byo muri EU bimaze igihe bigerageza kugabanya gucungira ku bitoro by’Uburusiya.

Amerika isanzwe yaramaze kureka gukoresha ibitoro bidatunganyije by’Uburusiya, mu gihe Ubwongereza buteganya kuba bwamaze kureka kubikoresha bitarenze mu mpera y’uyu mwaka.

 

BBC