WorldCup: Kylian Mbappe akomeje kunyeganyeza incundura ari nako yandika amateka mu ikipe y'Ubufaransa yamaze kugera muri 1/4 cy'igikombe cy'isi

WorldCup: Kylian Mbappe akomeje kunyeganyeza incundura ari nako yandika amateka mu ikipe y'Ubufaransa yamaze kugera muri 1/4 cy'igikombe cy'isi

  • Kylian Mbape yatsindiye Ubufaransa ibindi bitego 2 yinjira muri 1/4 cy'igikombe cy'isi

  • Ubufaransa bwasezereye Poland

Dec 05,2022

Rutahizamu Kylian Mbappe akomeje kwandika amateka akomeye mu gikombe cy’isi kuko yafashije Ubufaransa gutsinda Poland ibitego 3-1,igera muri 1/4 cy’igikombe cy’isi baheruka gutwara ubushize.

Mu mukino waboroheye, Abafaransa bakoze ibyo benshi bari bategereje batsinda iyi Poland yazamutse idatanga icyizere mu itsinda yarimo.

Si Mbappe wakoze ibitangaza muri uyu mukino gusa kuko na Olivier Giroud watsinze igitego cya mbere cy’Ubufaransa ku munota wa 44, yabaye rutahizamu wabutsindiye ibitego byinshi kurusha abandi bose mu mateka yayo.

Uyu Rutahizamu wa AC Milan yatsinze igitego cye cya 52 mu Bufaransa kaca kuri Thierry Henry banganyaga ibitego 51 batsindiye Ubufaransa.

Iki gitego cyabonetse nyuma y’umupira mwiza Giroud yahawe na Kylian Mbappe ntiyawupfusha ubusa ahita awutera mu nshundura, Wojciech Szczesny yuzura uburakari.Iki gitego nicyo cyonyine cyabonetse mu gice cya mbere.

Nyuma yo gutanga umupira mwiza ku gitego cya mbere, Mbappe wari mwiza cyane muri uyu mukino yatsinze ibitego bibiri bibyiza cyane mu gice cya kabiri.

Mbappé yatsinze igitego cya kabiri cy’Ubufaransa ku munota wa 74 ku mupira yetereye muri metero 16,aho umunyezamu wa Poland yari ahagaze,ananirwa kuwukuramo.Aha hari nyuma y’umupira mwiza yahawe na Dembélé.

Ubufaransa bwakomeje kuyobora umukino byanabufashije kubona igitego cya 3 nacyo cyiza cyane cyatsinzwe na Mbappé ku ishoti rikomeye cyane yatereye mu rubuga rw’amahina umunyezamu Szczesny awukoraho ariko umurusha imbaraga wigira mu izamu. Hari ku munota wa 90.

Ikipe ya Poland yabonye impozamarira mu minota 7 y’inyongera ubwo Upamecano yakoraga ku mupira n’ukuboko hatangwa penaliti yinjijwe na Robert Lewandowski,nyuma yo kubanza kuyihusha hanyuma VAR yemeza ko umunyezamu Lloris yavuye mu izamu mbere,ayisubiramo arayitsinda.

Kylian Mbappe yatsinze igitego cya 5 muri iri rushanwa mu mikino 4 gusa bitumye yuzuza ibitego 9 mu bikombe by’isi bibiri gusa akinnye ku myaka ye 23.

Mu mikino 11 gusa amaze gukina mu gikombe cy’isi,Mbappe yujuje ibitego 9,aca kuri Diego Maradona, Cristiano Ronaldo, Suárez, Zinedine Zidane, Neymar, Thierry Henry, Rivaldo, Kempes…n’abandi.

Aranganya ibitego mu gikombe cy’isi na Lionel Messi ariko uyu munya Argentina we amaze gukina ibikombe 5 mu gihe undi ari 2.

Mbappé kandi yaciye kuri Pelé,ku mukinnyi muto utsinze ibitego byinshi mu gikombe cy’isi ataruzuza 24.

Bwa mbere mu mateka yabwo, u Bufaransa bugeze muri ¼ cy’irangiza cy’igikombe cy’Isi, inshuro eshatu zikurikiranya.

Kuri iki cyumweru kandi Ubwongereza burakina na Senegali,utsinda niwe uzahura n’Ubufaransa.