Umuhinde wakubise umwana inyundo mu mutwe amuziza ko amusuhuje yakatiwe

Umuhinde wakubise umwana inyundo mu mutwe amuziza ko amusuhuje yakatiwe

  • Umuhinde wakomerekeje umwana yakatiwe gufungwa imyaka 4, ihazabu ya miliyoni 10 z'amarundi no kwirukanwa mu Burundi

Dec 05,2022

Urukiko rukuru rwo mu Burundi rwakatiye Umuhinde witwa Tosif Ilayas wakomerekeje umwana w’imyaka 13 y’amavuko amuziza ko yamusuhuje amwita umuzungu, igifungo cy’imyaka ine n’ihazabu y’amafaranga y’Amarundi miliyoni 10.

Amakuru yatangajwe na Akeza Burundi avuga ko mu minsi itanu ishize ubwo uyu Muhinde yari mu ntara ya Ngozi, abana bamusuhuje bamubaza bati: “Muzungu muzungu ni sawa?”

Ilayas ngo yahise akubita icyuma yari afite mu ntoki mu mutwe w’uyu mwana, aravirirana. Uyu Muhinde na we ubwe yemereye urukiko ko yakoze iki cyaha, gusa ngo ntabwo yari yabigambiriye.

Igifungo uyu Muhinde yakatiwe azakirangiriza mu Buhinde kuko urukiko rukuru rwategetse ko anahita yirukanwa mu Burundi.

Uyu mwana yakubiswe icyuma mu mutwe n'Umuhinde