Ikibazo cyo kwiyandikisha no gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga mu Rwanda cyavugutiwe umuti wa burundu
Kwiyandikisha gukora ibizamini by'amategeko no gutwara ibinyabiziga bizajya bikorwa buri munsi
Havunguwe ibigo 16 bizajya bikorerwamo ibizamini by'impushya zo gutwara ibinyabiziga
Mu Rwanda hatangijwe ibigo 16 bizajya bikorerwamo ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga zaba iz’agateganyo n’iza burundu, bizajya bikora kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu, bikaba byitezweho kurandura burundu ibibazo by’abifuzaga gukora ibi bizamini ariko bagategereza igihe kinini.
Hakunze kumvikana bamwe mu bifuza gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga, bavuga ko bagowe no kwiyandikisha kuko umurongo wo kwiyandikishirizaho ufungurwa gacye kandi aba babikenye ari benshi.
Bamwe bavugaga ko ibi byababeraga imbogamizi ku buryo hari ababaga bafite impushya z’agateganyo zikarinda zita agaciro badakoreye iza burundu.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko “abashaka gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga kuri ubu ntibazongera kujya bategereza igihe kirekire kugira ngo bakore ibizamini byo gutwara ibinyabiziga byaba iby’uruhushya rw’agateganyo hakoreshejwe impapuro ndetse n’impushya za burundu nyuma yuko Polisi y’u Rwanda ifunguye ibigo 16 bizajya bitangirwamo ibizamini hirya no hino mu Gihugu.”
Ku wa Gatandatu w’icyumweru twaraye dusoje, tariki 03 Ukuboza 2022, abapolisi boherejwe gukorera muri ibi bigo, bahawe impanuro n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera avuga ko ibi bigo bifunguwe mu rwego rwo kunoza serivisi za Polisi y’u Rwanda no kuzegereza abaturarwanda.
Yavuze ko iyi gahunda izarandura ibibazo byajyaga bigaragara mu kwiyandikisha gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwaba urw’agateganyo hakoreshejwe mudasobwa cyangwa ku mpapuro ndetse n’urwa burundu.
Yagize “Abapolisi bamaze koherezwa muri ibyo bigo bishya ahazajya hatangirwa ibizamini byose byaba iby’uruhushya rwa burundu n’urw’agateganyo kuri mudasobwa no ku mpapuro kuva ku wa Mbere kugera ku wa Gatanu.”
Yakomeje agira ati “Icyo ibi bishatse kuvuga ni uko uzajya ashaka kwiyandikisha kugira ngo akorere uruhushya rwaba urw’agateganyo n’urwa burundu anyuze ku Irembo guhitamo aho abona hamworohereye cyangwa ikigo kimuri hafi.”
Uburyo buhoraho bwo kwiyandikisha ku bashaka gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga bwafunguwe kuu wa Gatandatu tariki ya 03 Ukuboza 2022, ku buryo aba mbere bazakoreshwa ikizamini ku itariki 12 Ukuboza 2022.
Mu kwezi gushize kandi Polisi y’u Rwanda yari yafunguye ibigo 18 bizajya bikoresherezwamo ibizamini hifashishijwe mudasobwa mu Turere dutandukanye bikora kuva ku wa Mbere kugera ku wa Gatandatu.
Src, Radiotv10