Ntibisanzwe: Padiri yirukaniwe mu Misa nyuma y'uko aguwe gitumo asambanya umugore w'abandi

Ntibisanzwe: Padiri yirukaniwe mu Misa nyuma y'uko aguwe gitumo asambanya umugore w'abandi

  • Padiri yafatiwe mu cyumba cy'umugore w'undi mugabo ahita yirukanwa mu gisaserodoti

Dec 05,2022

Padiri witwa Cleophas NSHIMIRIMANA yirukanywe muri izo nshingano kuri iki cyumweru nkuko ibinyamakuru byo muri iki gihugu bibitangaza.

Itangazo rimukura muri uwo mwanya ryashyizweho umukono na Musenyeri wa Diyoseze ya Muyinga ndetse ryasomewe mu misa, kuri paruwase ya Gasura. Ni muri komine Vumbi, intara ya Kirundo.

Amakuru ava aho i Vumbi avuga ko uwo mupadiri ashinjwa ko "yafatiwe mu cyumba cy’ umugore usanzwe ari umuforomokazi kuri CDS Gasura."

Polisi ya Vumbi iremeza ayo makuru bakanavuga ko "uwo mugore yabikoze mu gihe umugabo we hari aho yari agiye".

Bikaba byarabaye kuwa Kane w’ icyumweru gishize.

Abatari bake bavuga ko imyanzuro zo kwirukana abasaseridoti mu nshingano zo kwihebera Imana zitari zimenyerewe.

Uyu mwanzuro kandi wasomewe imbere y’umuyobozi wa Kirundo wari wasengeye kuri iyo paruwase.