Tshisekedi abirakariyemo. Igisubizo yahaye Perezida Kagame uherutse kumwemerera ko nabishaka azamwibira akabanga ku by'intambara kiratangaje

Tshisekedi abirakariyemo. Igisubizo yahaye Perezida Kagame uherutse kumwemerera ko nabishaka azamwibira akabanga ku by'intambara kiratangaje

  • Perezida Kagame aherutse gusobanura ko iby'intambara abizi kandi ko nta kiruta amahoro

  • Tshisekedi asa n'utishimiye ijambo Perezida Kagame aherutse kuvuga asobanura ku birego bya Congo ku Rwanda

Dec 05,2022

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Congo Kinshasa, yasubije mugenzi we Paul Kagame w'u Rwanda uheruka kumubwira ko niba yifuza kumenya ibijyanye n'ububi bw'intambara yigambye ko ishobora kubaho hagati y'u Rwanda na RDC, yamugana akamwibira akabanga.

Mu ntangiriro z'Ugushyingo uyu mwaka ni bwo Tshisekedi yatangaje ko intambara hagati ya RDC n'u Rwanda ishobora kuba amahitamo ya kabiri; mu rwego rwo gukemura ikibazo cy'umutwe wa M23.

Yabivuze mu ijambo yagejeje ku banye-Congo ryatambutse kuri Radiyo na Televiziyo by'igihugu (RTNC).

Icyo gihe yavuze ko u Rwanda ashinja gufasha uriya mutwe rwitwaje "ibirego by’ibinyoma" by’uko Igisirikare cya Congo (FARDC) gifasha umutwe witwaje intwaro wa FDLR, rugahitamo guhungabanya umutekano wo mu burasirazuba bwa RDC kugira ngo rubone uko rusahura amabuye y’agaciro ari muri kiriya gice.

Yavuze ko mu rwego rwo gukemura iki kibazo nka RDC bafite amahitamo abiri, cyane ay’intambara ashobora kwifashishwa mu minsi iri imbere.

Ati: "Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, twari dufite amahitamo abiri: dipolomasi cyangwa intambara. Niyemeje gushyigikira amahitamo ya mbere n’ubwo bisobanuye ko aya kabiri ashobora kuza ku bwo kubura umusaruro."

Tshisekedi kandi yashimangiye ko kuba igihugu cye gishyize imbere amahitamo yo gushaka amahoro bidasobanuye ko ari "ikimenyetso cy’intege nke cyangwa ubushobozi buke bwo kwishora mu bitekerezo byintambara yeruye" yo kurwanya abo yise ko bakomeje gukoresha nabi ukwihangana kwe n’abaturage be.

Si ubwa mbere Perezida Félix Tshisekedi yari yikomanze ku gatuza avuga ko RDC n’u Rwanda bashobora kuzisanga mu ntambara yeruye, kuko muri Nyakanga uyu mwaka na bwo yabikomojeho ubwo yaganiraga n'ikinyamakuru Financial Times.

Ku wa Gatatu tariki ya 30 Ugushyingo 2022, ubwo Perezida Paul Kagame yari mu Ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda aho yari amaze kwakirira indahiro ya Dr Sabin Nsanzimana wagizwe Minisitiri w’Ubuzima na Dr Yvan Butera wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri iyo Minisiteri; yasubije mugenzi we wa Congo ko niba yifuza kumenya ububi bw'intambara yazamwegera akabumubwira.

Atiriwe avuga amazina yagize ati: "Numvise hari uwavuze ko atarenza ingohe kujya mu ntambara n'u Rwanda. Nzi ibijyanye n’intambara, niba ushaka kubimenya uzaze nkubwire. Nzi ububi bwayo, kandi niba hari ikintu cyiza wakwifuza kugira, nta kirenze amahoro."

Ni amagambo asa n'atarakiriwe neza na Tshisekedi, bituma ku Cyumweru tariki ya 04 Ukuboza na we yihutira gusubiza mugenzi we w'u Rwanda.

Perezida wa Congo ubwo yahuraga n’itsinda ry’intumwa z’urubyiruko rwo muri Congo Kinshasa barenga 250, yavuze ko ari ikimwaro kuri Perezida Kagame wavuze ko azi neza ibijyanye n'intambara; avuga ko iyo aza kuba ari we yagahisemo kwicecekera.

Ati: "Yirata kuba gashozantambara, inzobere mu ntambara. Bimuteye ishema, gusa njye iyo nza kuba ndi we nakabihishe, nakagize isoni zo kwigerekaho ibikorwa bibiba urupfu no gusenya. Biteye isoni. Nanavuga ko ari agahomamunwa."

Uku gusubizanya gukomeye hagati y'ibihugu byombi kuje mu gihe hari ibiganiro bimaze iminsi bihuza RDC n'u Rwanda ku buhuza bwa Perezida João Lourenço wa Angola; mu rwego rwo guhosha umwuka mubi ukomeje gututumba.

Ni ibiganiro cyakora kugeza ubu bitaragira umusaruro ufatika bitanga.

SRC: Bwiza