WordCup: Rutahizamu wa Korea y'Epfo yafunze telefoni ye kubera abakobwa bamwitayeho cyane nyuma yo gutsina Ghana. Reba ibintu bitangaje bari kumukorera

WordCup: Rutahizamu wa Korea y'Epfo yafunze telefoni ye kubera abakobwa bamwitayeho cyane nyuma yo gutsina Ghana. Reba ibintu bitangaje bari kumukorera

  • Seo Jung-hwan akomeje gukundwa n'abakobwa

  • Abakobwa bakomeje gusaba Seo Jung-hwan bashyingiranwa

Dec 05,2022

Amakuru ava mu nkambi ya Koreya y’epfo nuko rutahizamu wayo Cho Gue-sung byabaye ngombwa ko azimya terefone ye kubera ko abakobwa bamumereye nabi bamusaba ko abarongora.

Seo Jung-hwan, umwe mu banyamakuru bo muri Koreya y’Epfo yavuze ko adashobora kumva uko biri kugendekera kuri No 9 wabo.

Ati: “Yagombaga kuruhuka.” Telefone ye yasonaga ijoro ryose. Byatumaga akomeza kuba maso. Yagerageje kwibanda ku mupira w’amaguru, ariko buri gihe, ubutumwa bwazaga. ”

Mu minsi mike, uyu "mukinnyi utari ufite agaciro" (amagambo ye), yabaye icyamamare cyane.Birashoboka ko atari ibintu bisanzwe kuri uyu mukinnyi wavuzwe cyane amaze gutsinda ibitego bibiri Ghana.

Irushanwa ryatangiye rutahizamu Cho Gue-sung afite abamukurikira kuri Instagram bagera ku 20.000 ariko ubu yagize miliyoni 1.6 nyuma yo gutsinda Ghana. Icyakora amaze gushyiraho ubutumwa gatanu gusa kandi ntabwo arashyiraho kuva muri Nyakanga.

Umwe mu bakunzi be bashya yanditse kuri Twitter ati: “Igihe nabonaga bwa mbere konte ye ya Instagram yari afite 40k, ubu ari kuri miliyoni imwe mu minsi mike. Cho Gue mbega ukuntu uri umuntu ukomeye!wakoze kubw’ibitego bibiri byiza no gukora amateka uyu munsi, mwami. Noneho, wemere dushyingiranwe. ”

Ibi byose birerekana imbaraga z’igikombe cy’isi muri iki gihe imbuga nkoranyambaga zateye imbere.Abantu basaga miliyoni 200 barebye kuri Hashtag yanditseho #choguesung kuri TikTok.

Ikipe ya Koreya y’Epfo iheruka gutsinda Portugal mu matsinda ibitego 2-1,irakina na Brazil kuri uyu wa Mbere muri 1/16.