Gen. Muhoozi yasabye ikintu gikomeye abakomeje kumusaba kwiyamamaza agasimbura Se Museveni ufite imyaka 78

Gen. Muhoozi yasabye ikintu gikomeye abakomeje kumusaba kwiyamamaza agasimbura Se Museveni ufite imyaka 78

  • Gen. Muhoozi yasabye abashaka ko aba Perezida kubanza kubimwumvisha

Dec 05,2022

Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni, yabwiye abamusaba kuziyamamariza gusimbura se ko bagomba kubimwumvisha.

Uyu mugabo utavugwaho rumwe kubera ibyo akunze gutangaza kuri Twitter, yavuze ko ibyo gusimbura se atigeze abitekereza gusa yongeraho ko ababyifuza babimwumvisha.

Yagize ati “Abantu bamwe bakomeza kuvuga ko nshaka kuzaba Perezida? Ntabeshye ibyo ntibyigeze bimba mu bwonko. Ndi umuyobozi w’urungano rwange! Icyo ni icyubahiro cyo hejuru natekereza. Urungano rwacu ruzaba urw’agatangaza!!”

Ku mbuga nkoranyambaga zirimo Twitter, abakunzi ba Gen Muhoozi Kainerugaba bashinze amatsinda amusaba ko yaziyamamaza mu matora ataha agasimbura Se, Perezida Yoweri Museveni.

Yagize ati “Okay, reka abashaka ko nzaba Perezida nyuma y’umubyeyi wanjye bakore retweet na like. Nimubinyemeza nzabikora.”

Nyuma y’ayo magambo, Gen Muhoozi Kainerugaba nibwo yavuze ko azatangaza icyemezo gikomeye, kandi atazakivugira kuri Twitter.

Ati “Mu byumweru bike, ndakora itangazo rikomeye. Ntabwo hazaba ari kuri Twitter nzakoresha ubundi buryo. Nzabikora mu bushobozi bwanjye, ndetse nk’umuyobozi w’urungano rwange.”

N'ubwo Gen. Muhoozi yavuze ko atigeze atekereza kuba perezida ariko si byo kuko mu minsi ishize yari yatangaje ko ashaka kuziyamariza kuba Perezida anavuga ko impamvu ya mbere izaba ibimuteye ari ugushimisha nyina umubyara

>> Gen. Muhoozi, Umuhungu Museveni yatangaje ko azahatanira kuba perezida bamwe batungurwa n'impamvu atanga izaba ibimuteye

Perezida Museveni w’imyaka 78 ari ku butegetsi kuva mu 1986 ndetse benshi baribaza niba azongera kwiyamamaza cyangwa azashyigikira uyu muhungu we umaze kumenya byinshi ku mukino wa Politike.

Amatora ataha ya Perezida muri Uganda ateganyijwe mu 2026.