Umukobwa yasabye umusore kutazatera akabariro mbere yo gushyingirwa gusa aho bashyingiriwe ibyo yamukoreye ni agahomamunwa

Umukobwa yasabye umusore kutazatera akabariro mbere yo gushyingirwa gusa aho bashyingiriwe ibyo yamukoreye ni agahomamunwa

  • Umugore yahishuye uburyo yatewe inda na murumuna w'umugabo we nyamara bari barifashe igihe kinini mbere yo gushyingiranwa

Dec 05,2022

Ni kenshi abantu bashobora gufata icyemezo cyo kwifata kugeza barushinze mu rwego rwo kurinda urukundo rwabo no kuzanezerwa mu rugo rwabo uko bikwiye. Ibi ni ko byagendekeye Angela gusa ntiyabashije kunezerwa mu rugo rwe uko yabirotaga.

Angela yize ibijyanye n'ubuhinzi ndetse amara igihe kinini akundana n'umugabo we, Japhet bari bariyemeje kutazaryamana mbere yo kurushinga. 

Ibi babigezeho ndetse baza gukora ubukwe. Gusa nyuma y'amezi 3 gusa Japhet yahise ajya mu mahugurwa y'igipolisi yagombaga kumara amezi atari menshi. Uyu mugabo ariko mbere yo kugenda yashatse inzu hafi y'aho murumuna we badahuje ababyeyi bombi, Samuel yari atuye. Uyu Samuel ni umwarimu.

Japhet yatekerezaga ko kwegereza umugore we umuvandimwe we ari igitekerezo kiza kuko yashoboraga kumuba hafi igihe we adahari.

Ubwo Japhet yagarukaga mu rugo yatunguwe no gusanga umugore we atwite inda ya murumuna we Samuel.

Angela asobanura uko byagenze avuga ko ari nka Dayimoni yamuteye. Abisobanura muri aya magambo:

"Numvaga mushaka cyane ku buryo ntari kureka agenda, gusa ibyavuyemo ni ibi ndi ndi guhura na byo aka kanya. Ndimo guca mu bihe bikomeye cyane ntigeze ncamo mbere. Sinigeze mpanga guca inyuma umugabo wanjye ubwo bwa nyuma na nyuma twemeranywaga kubana tumaze igihe kinini twarifashe mu gihe cyose twamaze dutekeretana.

Sinigeze mbirota gusa ikigeragezo cyansunikiye muri byo numva ko ari Satani wabinkoreye.

Ubwo nashyingiranwaga n'umugabo wanjye tugatangira kubonana, naje kuvumbura ko atazashobora kunshimisha no kumpaza mu buriri. Yarangizaga mu kanya nk'ako guhumbya kandi ukabona iby'akabariro ntabishishikariye rwose.

Ntitwigeze tugerageza mbere y'uko dushakana. Mu by'ukuri ni njye wari warabimusabye. Gusa aho tubaniye yakomeje kwanga ko tubikora cyane.

Byasabaga ko ari njye umushotora cyangwa nkambara mu buryo bumukurura kugirango agire icyo akora. Incuro nke twabikoze, yahitaga arangiza birangira numva ntanyurwa.

Ukuri ni uko nifuzaga umugabo uzashobora kunshimisha mu buriri. Ku bw'amahirwe make, Japhet ntago yari abishoboye.

Ubwo nahaga amahirwe murumuna we Samuel yahise yigaragaza  kandi bitamugoye bituma dukomeza gukora amakosa buhumyi. Nanjye ndi umuntu, mfite amaraso atemba mu mitsi yanjye.

Mu kuri umugabo wanjye ntiyigeze ampemukira gusa njye narabikoze kubera ibikorwa byanjye. urugo rwanjye rwari rwiza kandi nkunda umugabo wanjye, gusa nta shyaka ryigeze riba hagati yacu."

Angela asoza asaba umugabo imbabazi ndetse akemera ko yamuhemukiye ariko ko amukunda.

URAMUTSE URI JAPHET WAKORA IKI? ESE UBONA ANGELA WE YARI GUKORA IKI NYUMA YO KUTANYURWA N'IBYO JAPHET YAMUKORERAGA MU BURIRI? DUHE IGITEKEREZO CYAWE KU RUBUGA RWACU RWA FACEBOOK >> KANDA HANO TUGANIRE