Miss Sandra Teta yasubiye muri Uganda yari yaravuye nabi kubera gukubitwa n'umugabo we

Miss Sandra Teta yasubiye muri Uganda yari yaravuye nabi kubera gukubitwa n'umugabo we

  • Nyuma yo guhondagurwa na Weasel babyaranye abana 2, Miss Sandra yongeye kumukurikira kuri instagram

  • Miss Sandra Teta yerekeje muri Uganda mu gitaramo yateguye

Dec 05,2022

Nyuma yo gukurikira ku mbuga nkoranyambaga Weasel wamuhondaguye akamugira intere, Teta Sandra asubiye muri Uganda mu gitaramo cye kigiye kuba ku nshuro ya gatatu mu mujyi wa Kampala ahiswe B Club Kampala.

Abinyujije kuri konti ye ya snapchart, Teta Sandra yamenyesheje inshuti ze igitaramo cye kizaba ku itariki 14 Ukuboza 2022, akaba yashizeho umwihariko w’umunyarwanda bazagifatanya witwa Xinda usanzwe umenyerewe mu kuyobora ibirori.

Miss Teta yatangaje ko umuntu wese uzinjira muri iki gitaramo azaba yambaye mu buryo bwa gisirimu, ndetse akaba azanyura ku itapi itukura nk’uko bigaragara ku integuza y’iki gitaramo yasangije abamukurikira.

Ibi kandi bibaye nyuma y’uko uyu mukobwa yongeye gukurikira Weasel ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’amezi atanu ari kubarizwa mu Rwanda, adashaka no kongera kumva inkuru zivuga Weasel mu matwi ye.

Miss Sandra Teta asubiye Uganda

Iki gitaramo kije nyuma y’uko uyu mukobwa yongeye gukurikira Weasel ku mbuga nkoranyambaga, abantu bagakeka ko aba bombi basubiranye n’ubwo we ku guiti cye atari yagira icyo abivugaho.

Miss Sandra Teta yageze mu Rwanda ku wa 10 Kanama 2022 ari kumwe n’abana be babiri yabyaranye na Weasel, nyuma y’iminsi ababyeyi be bari bamaze muri Uganda baragiye kureba ibibazo by’umwana wabo, maze birangira uyu mugore wari umaze igihe ahohoterwa n’umugabo we, Weasel Manizo atashye mu rwamubyaye.

Miss Sandra Teta agiye mu gitaramo

Miss Teta Sandra yamamaye mu Rwanda kubera amarushanwa y’ubwiza no gutegura ibitaramo mu bihe bitandukanye, aza no kubyagurira muri Uganda.