Uko Miss Elsa Iradukunda yakiranaga ku munsi wa mbere asohokana na Prince Kid bivugwa ko bakundana - AMAFOTO

Uko Miss Elsa Iradukunda yakiranaga ku munsi wa mbere asohokana na Prince Kid bivugwa ko bakundana - AMAFOTO

  • Miss Iradukunda Elsa yasohokanye na Prince Kid uhetse kugirwa umwere n'urukiko ku byaha yari akurikiranweho

Dec 05,2022

Benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bashimye mu buryo budasanzwe Miss Elsa bavuga ko abakobwa basigaye bameze nkawe ari mbarwa nyuma y’uko aciye muri byinshi bibi ariko byabaye imbarutso yo gufungurwa kwa Prince Kid.

Uyu mukobwa yarwaniye ishyaka Ishimwe Dieudonne Kagame uzwi nka Prince Kid kugeza afunguwe, nyamara abo babanye muri Miss Rwanda bageragezaga kumwubikaho itaka ngo afungwe imyaka 16 yari yamaze gusabirwa n’urukiko.

Miss Elsa yanyuze muri byinshi kugeza n’ubwo afunzwe ku bwo kurwanira ishyaka Prince Kid wari umaze gushyirwa mu gihome.

Ubwo Prince Kid yafungwaga bivugwa ko abakobwa batwaye amakamba muri Miss Rwanda na bamwe mu bayitabiriye bafashwe bajya kubazwa kugeza n’aho bafunzwe mu rwego rwo kwanga ko bakwica iperereza ryari rigikorwa muri icyo gihe.

Bivugwa ko mu bakobwa bose bafunzwe basabwe telefone zabo kugira ngo harebwemo ubutumwa bandikirana na Prince Kid ariko Miss Elsa ababera ibamba kugeza ubwo asigayemo abandi bose bagataha.

Hari amashusho yigeze kugaragara, Miss Elsa ari guhererekanya na Notaire Uwitonze, impapuro ari nayo bivugwa ko yahise amufungisha ajya kuburana kugeza abaye umwere.

Ku wa Gatanu tariki 13 Gicurasi, RIB yashyikirije Ubushinjacyaha dosiye ya Miss Iradukunda Elsa na Notaire Uwitonze Nasira yari iheruka guta muri yombi.

Mu byaha aba bombi bari bakurikiranyweho harimo gutanga ubuhamya bw’ibinyoma, koshya abitabajwe mu nzego z’ubutabera no guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2017, Iradukunda Elsa, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha tariki 8 Gicurasi 2022, afungirwa kuri Sitasiyo ya RIB i Remera.

Icyo gihe, Umuvugizi wa RIB, Murangira B.Thierry, yatangaje ko Miss Elsa akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano no kubangamira iperereza.

Nyuma y’igihe gito Miss Elsa atawe muri yombi, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwahise ruta muri yombi notaire witwa Uwitonze Nasira we wakekwagaho gukoresha inyandiko itavugisha ukuri muri dosiye iregwamo Ishimwe Dieudonné wateguraga irushanwa rya Miss Rwanda.

Muri BK Arena yaramwenyuraga cyane

Hari amakuru avuga ko kuva Ishimwe Dieudonné yafungwa, Miss Elsa yatangiye kujya kureba abakobwa bose batanze ubuhamya ku ihohoterwa bagiye bakorerwa kugira ngo bazivuguruze imbere y’urukiko.

Bivugwa ko yashatse notaire, akajya agera kuri umwe ku wundi, akamusinyisha ibaruwa ihakana ibyo yashinje Ishimwe. Abakobwa n’abandi bantu [kuko harimo n’abasore] batanze ubuhamya ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina Ishimwe ashinjwa, barasinye.

Miss Elsa nyuma y'ibibazo yarongeye ashima Imana

Ishimwe Dieudonné uyobora Rwanda Inspiration Backup yateguraga Miss Rwanda, yatawe muri yombi ku wa 25 Mata 2022 akurikiranyweho ibyaha 3 bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoreye abakobwa bitabiriye iri rushanwa mu bihe bitandukanye.

Ibi byose urukiko rwasanze ari ibinyoma kuko rwamugize umwere ku mugaragaro. Iki ni igitego kuri Miss Elsa warwanye intambara ikomeye ndetse ni nayo nyiturano Prince Kid yamweretse ubwo yasohokaga.

Ubwiza bwe ni umwihariko! Yari yongeye kwibuka ikimuri

Ku itariki 03 Ukuboza 2022 ubwo muri Bk Arena haberaga igitaramo Miss Elsa yari yikozeho riraka, iba ari nayo nshuro ya mbere yari asohokanye na Prince Kid wari umaze gufungurwa.